1

ADEPR:Aho kugira ngo Imana IKURENZE Escalier yakugenza gahoro ariko zose ukazinyuraho:Past. ZIGIRINSHUTI.

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 6, 2017

Paster ZIGIRINSHUTI Michel ushinzwe ivugabutumwa rya ADEPR mu Rwanda hose asanga nta mpamvu yo kwiruka ngo urenge escalier maze uzasange usubira inyuma mu gihe wakabaye ugendera rimwe. Ibi Past. ZIGIRINSHUTI […]




Paster ZIGIRINSHUTI Michel ushinzwe ivugabutumwa rya ADEPR mu Rwanda hose asanga nta mpamvu yo kwiruka ngo urenge escalier maze uzasange usubira inyuma mu gihe wakabaye ugendera rimwe.

1

Ibi Past. ZIGIRINSHUTI Michel yabitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo yaganiraga n’abantu banyuranye kandi bakomoka imihanda yose aho imbaga yari yakoraniye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu masengesho asanzwe ahabera ku munsi wa 3.

Past.Zigirinshuti asanga kuba umuntu yarenga escalier kandi mu by’ukuli agomba kuyinyuraho byanze bikunze ari igihombo no kugendesha cyane.

Yagize ati :  «  aho kugira ngo Imana ikurenze Escalier yakureka ukagenda buhoro ariko zose ukazinyuraho kuko nubundi nubwo wasimbuka imwe cyangwa 2 wazasubira inyuma ukaza kuzinyuraho kandi gusubira inyuma ni bibi cyane ndetse biragatsindwa» .

Yakomeje avuga ko ibi bisa no kuba wahabwa imodoka utarabona permis nyamara mu gihe byaba byiza Imana ibanje kuguha permis nyuma igakomeza iguha n’imodoka,aha kandi ZIGIRINSHUTI asanga aho kugira ngo umuntu agirirwe neza ejo asubire inyuma ahubwo yazamuka buhoro buhoro kugeza agiriwe neza mbese akanyura muri escalier zose nta na rumwe Imana imusimbukishije.

Aha Pastor ZIGIRINSHUTI kandi yabaye nk’uwikomozaho aho yagize ati :  « kuba Imana yarampaye kuyobora ivugabutumwa mu Rwanda ni uko yabanje kuruntembererza rwose nkarumenya ».

 

Yasoje asaba buri wese kutajya yihutira gusaba kuzenguruka isi atararangiza u Rwanda kandi na none asaba ko nta wajya asaba kuzenguruka u Rwanda atarazenguruka cyangwa ngo amenye iwabo.

 

Yanditswe na Anaclet

 

 

(Visited 30,970 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo