Pastor-Niyitanga-Salton-1

Kigali:Urukiko rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa 3 mu bahoze ari abayobozi muri ADEPR

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 3, 2017

Kuri uyu wa Kabiri saa 14h45 nibwo Urukiko rukuru rwasomye icyemezo ku bujurire bwa Pasiteri Sebagabo Leonard, Pasiteri Niyitanga Salton na Gasana Valens bahoze mu buyobozi bukuru bw’Itorero rya ADEPR […]




Kuri uyu wa Kabiri saa 14h45 nibwo Urukiko rukuru rwasomye icyemezo ku bujurire bwa Pasiteri Sebagabo Leonard, Pasiteri Niyitanga Salton na Gasana Valens bahoze mu buyobozi bukuru bw’Itorero rya ADEPR maze rutesha agaciro ubujurire bwabo ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kibongerera igihe cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Pastor-Niyitanga-Salton-1

 

Pasiteri Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR

 

Uwari Umucungamutungo wa ADEPR Gasana Valens
Urukiko rukuru rwavuze ko icyemezo cyo gukomeza gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kigumaho nk’uko cyari cyafashwe cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku itariki ya 26 Nzeri 2017.

Aba bahoze bayobora ADEPR bakurikiranyweho kurigisa umutungo w’iri torero gusa aba bombi basomewe kuri uyu munsi bakaba nta numwe wari mu cyumba cy’Urukiko gusa hakaba hagaragaye bamwe bo mu miryango yabo, bagaragaje kutishimira iki cyemezo.

Bimwe mu byo ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza nk’impamvu zo gukomeza gusabira abahoze bayobora ADEPR gukomeza gufungwa by’agategenyo birimo: Kuba bugikomeje iperereza ku byaha bashinjwa byo kurigisa umutungo wa ADEPR, ndetse no kuba baramutse barekuwe babangamira iperereza cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

Bamwe mu bunganiraga abarekuwe by’agateganyo bagaragaje ko ubushinjacyaha butagaragaza aho iperereza rigeze mu gihe cy’amezi atanu ashize kuva abo bunganira bafungwa, no kuba iperereza risesuye ubushinjacyaha bwashingiragaho ryaramaze gukorwa, ari nabyo bashingiyeho basaba kurekurwa by’agateganyo bw’abo bunganira.
Eng. Sindayigaya Theophile uregwa hamwe n’aba batatu basigaranye muri gereza, azasomerwa ku itariki ya 9 Ukwakira 2017.
Ni nyuama y’uko kuwa Gatanu tariki 29 Nzeri 2017 ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu z’amanywa , urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR arekurwa , akazajya yitaba urukiko ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu bya buri kwezi.

Urukiko rwavuze ko bitewe n’uko ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Mutuyemariya akekwaho gukora icyaha, rugomba kugira ibyo rumutegeka kubahiriza mu gihe azaba ari hanze nk’uko biteganywa n’amategeko.
Mu byo Mutuyemariya Christine yasabwe harimo: Kwitaba umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana dosiye ye buri wa mbere w’icyumweru cya mbere n’icya gatatu bya buri kwezi, gushyikiriza umushinjacyaha ukurikirana dosiye ye urwandiko rw’abajya mu mahanga (passport) n’irangamuntu ye, no kutarenga imbibi z’umujyi wa Kigali atabiherewe uburenganzira n’ubushinjacyaha.

Bimwe mu byo Urukiko rwamurekuye rushingiye ho birimo ko bamwe mu bareganwaga na we aribo uwahoze ari Umuvugizi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana Jean n’uwari umwungirije Bishop Tom Rwagasana barekuwe bimaze kwemezwa ko bafite ibibazo by’uburwayi mu gihe gishize,

Twabibutsa ko Mutuyemariya Christine yasabye urukiko ko yarekurwa tariki 27 Nzeri 2017 , agaragaza impamvu zitandukanye nk’uburwayi burimo ,Igifu, umutwe, n’umuvuduko w’amaraso,ndetse n’uburwayi bw’umubyeyi we (nyina) yitagaho ubwo yari atarafungwa,uyu kandi yakurikiraga abandi bahoze ari abayobozi bari bafunzwe nka Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi mukuru wa ADEPR , Tom Rwagasana wari umwungirije nabo bararekuwe kubera uburwayi.

Mutuyemariya-Christine-ADEPR-270x185

Mutuyemariya Christine

 

arton1238

                        Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana wari umwungirije

 

 

Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 38,298 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo