zabb

Ibibazo 3 abantu bakunze kwibaza iyo basoma zaburi ya 23 n’ibisubizo byabyo

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 3, 2017

Zaburi ya 23 haravuga ngo :”Uwiteka ni umwungeri wange,….. sinzakena,….”uyu murongo uvuze byinshi kuri mwe haba abo ku ishuri ryo ku cyumweru,haba abari mu rusengero,haba abakurikirana inyigisho za bibiliya.  Iyi […]




Zaburi ya 23 haravuga ngo :”Uwiteka ni umwungeri wange,….. sinzakena,….”uyu murongo uvuze byinshi kuri mwe haba abo ku ishuri ryo ku cyumweru,haba abari mu rusengero,haba abakurikirana inyigisho za bibiliya. zabur

Iyi zaburi ya 23 ni imwe muri mu bice byo muri bibiliya by’ingirakamaro,mugomba kubyizera buri gihe,ndetse by’umwihariko mukizera mu buzima bwanyu bwose Imana yo yavuze aya magambo.
Dore bimwe mu bibazo muzahora mwibaza buri gihe uko musomye iyi zaburi:
Ese ngomba kureka koko Imana ikanyobora?
Imana ifite ubushobozi n’ububasha bwo kurinda buri cyose kiba niyo mpamvu tugomba kumuha kuyobora ubuzima bwacu.Zaburi 23:2-3
Ese nemerera Imana ko inyobora?
Ibihe bigoye bishobora kugera ku muntu mu bihe binyuranye kandi bitunguranye kandi ukumva ucitse intege niyo mpamvu ugomba guhora wizeye,wiringiye ibyishimo bituruka ku mubano wawe n’Imana.

Hari igihe ushobora no kwibaza uti ese njya nizera ubufasha buturuka ku Mana iyo ndi mu bibazo?
Iyo ugeze aha se ujya wibuka kwizera Imana?
kenshi iyo mureba cyane ku bibazo ndetse no kubibugarije muzabona ko mukwiriye kwita no kugendera ku masezerano mufitanye n’Imana.
Fata akanya gato maze ukore urutonde kandi utekereze uko Imana yagiye iba mu ruhande rwawe muri cya gihecyose.Zaburi 23:5

Niba mubishaka nimufate urupapuro muyandikire muyibutse ibihe yagiye ibanamo namwe kandi bitoroshye muzumva muruhutse kubera icyizere muzaba muyifitiye.
Infocretienne itangaza ko ari umugisha udasanzwe ubategereje nimureka guheranwa n’ibitekerezo bibi,umunezero wayo urandinze kandi nzahora mu nzu yayo kugeza ku iherezo.zaburi 23:6

 

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 25,600 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo