img_8550-54e99

Indashyikirwa mu ivugabutumwa mu Rwanda zahawe Sifa Rewards ku nshuro ya 5 -Amafoto

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 2, 2017

Kuva saa cyenda kugeza hafi saa mbiri z’ijoro zo kuri icyi cyumweru tariki ya 1/10/2017, imbaga nyamwinshi bari babukereye mu gikorwa cyo gutanga ibihembo ku bantu n’ibigo binyuranye bagiye bitwara […]




Kuva saa cyenda kugeza hafi saa mbiri z’ijoro zo kuri icyi cyumweru tariki ya 1/10/2017, imbaga nyamwinshi bari babukereye mu gikorwa cyo gutanga ibihembo ku bantu n’ibigo binyuranye bagiye bitwara neza mu bikorwa bihuriza hamwe imbaga nyamwinshi bikayererekeza aheza n’ahera cyateguwe kandi gikorwa na Isange Corporation.sif

Amabanki, abanyamadini, ibigo bya Leta  byagize uruhare mu bikorwa byiza bikorerwa abantu benshi bikabavana kure bikabegereza ubuzima nko kwamamaza ubutumwa bwiza bahawe ibihembo bizwi nka ‘Sifa Rewards’ mu birori byabereye muri mariot Kigali.

Abantu bahawe ibihembo ni ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda byagize uruhare mu guhindura sosiyete

Ni igitaramo cyasusurukijwe n’umuhanzi Israel Mbonyi wongeye kwigarurira imitima y’abantu dore ko akunzwe cyane nk’umuramyi ususurutsa imitima bikagarurira abihembye ubuzima n’imibereho, umukirigitananga Deo Munyakazi, Korali Seraphim Melodies yo mu Itorero rya AEBR ndetse na Korali Rugamba Cyprien n’itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Amasimbi n’Amakombe ryaserutse mu ndirimbo za gakondo.

img_8744-2-8c7aa

                                                                                Israel MBONYI

 

img_8557-5-7ff3e

                                                        umukirigitananga Deo Munyakazi

 

Dore urutonde rw’abahawe ibihembo muri Sifa Rewards 2017:

-Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS): Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.img_8894-3-bf206

 

-Umuryango wa Gikirisitu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

img_8949-4-63a49

-Umuryango wa Gikirisitu ADRA Rwanda: Ushimwa ko wafashije impunzi.

img_8911-2-a0b06

-Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’Imari cya Gikirisitu cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

img_9056-9-38879

-Lycée Notre dame de Cîteaux: Ishuri ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.img_8933-2-73a72

 

-Pasiteri Nyamutera Joseph uyobora Rabagirana Ministries: Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.

img_8979-4-c06a8

-Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

img_9009-5-595cf

 

img_9002-2-cba74

-Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo kuri radiyo.

img_8964-2-93eac

-Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye by’umwihariko mu bitaro bya CHUK.

img_8960-2-7bece

-Itorero Inkurunziza: Yatangije amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hourimg_9024-6-1178f

 

-Musenyeri Kolini Emmanuel: Yasigasiye ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

img_8915-4-94067

 

img_8916-3-93d05

-Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

  Nta wabonetse wari umuhagarariye ngo afata iki gihembo

 

 

-Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

img_9051-44c0f

-Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.img_9040-932d0

-Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuri rya tewoloji rifite ireme ry’uburezi.

 

img_8921-04391

Bamwe mu bahawe ibi bihembo bose bagaragaje ibyishimo ndetsebahamya ko bagiye gukomeza gukora cyane kugira ngo ubwo bashimwe ubutaha batazagawa.

Bishop Margret Rwandamura washimiwe ko yagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo kuri radiyo yadutangarije ko guhembwa bigaragaza ko hari abazirikana ibyo akora.img_8964-2-93eac

Yagize ati :“Ibi bigaragaza ko hari abantu baha agaciro umuhamagaro wacu kandi ko bakorwa ku mutima n’ibyo dukora,iyo ubonye umuntu aha agaciro iyerekwa ufite birakunezeza”.

Yasoje asaba abavugabutumwa bagenzi be kudacika ntege, aho yagize ati:”icyo mbwira bagenzi bange ni ukudacika integer kandi ni ikigaragara ko no mu ijuru ingororano zacu ziriyo,iyo abantu baguhaye ishimwe nk’iri ni ifoto igaragaza ko mu ijuru tuzahabwa ibiruseho dukomeze uyu murimo wo kwagura ubwami bw’Imana, nayo izatwitura.”

Bishop Margret Rwandamura amaze imyaka isaga icumi avuga ubutumwa kuri radiyo yavuze ko hari inzitizi ahura na zo ariko Imana ikamufasha muri byose.

Rugamba Olivier, umuhungu w’imfura wa nyakwigendera Rugamba Cyprien, wabaye umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete nyarwanda yashimiye abateguye iki gikorwa anashimangira ko kigaragaza ko umurage wasizwe n’umubyeyi wereye umuryango imbuto.

img_9051-44c0f

Yagize ati “Twishimiye iki gihembo kuko bigaragaza ko ibihangano bya Rugamba Sipiriyani bihawe agaciro biba byiza iyo abantu wateguriye igikorwa babikweretse ko babishimye. Twishimira ko ibihangano bye hari abatubwira ko bigira uruhare mu musingi wo kubaka iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yasoje agira ati:”Twatunguwe nuko Rugamba yatekerejweho kuko Sifa Rewards itari ikunze kwibanda ku muco Nyarwanda ariko tubona baraduhamagaye mu gukomeza gusigasira ko ibihangano yasize bitazazimira, dukomeza mu miyoboro yasize yajyanagamo ubutumwa bwe nk’itorero Amasimbi n’Amakombe, Communauté de l’Emmanuel ndetse na Korali Rugamba”.

img_8864-2-18e82

Naho Umuyobozi wa Isange Corporation itegura iki gikorwa, Ntigurirwa Peter, yatangaje ko Sifa Rewards ikomeza gukura ndetse bizeye ko mu myaka iri imbere izanagezwa ku bahanzi bo ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati:“Ni ubwa mbere tugize abantu benshi kuva twatangira bigaragaza ko abantu batangiye kuyumva igikenewe ni ukuzamura ibikorwa by’urukundo kuko benshi bibabera imbaraga yo kunoza imikorere”.

Yasoje agira ati:”ubutaha tuzashyiramo ba rwiyemezamirimo bakoze imirimo ihambaye, abatanze imisoro neza, iby’ubudehe n’ibindi. Iki gikorwa tuzagihuza n’imirongo migari ya leta,kandi uko ubushobozi buboneka hazarebwa uburyo mu mwaka utaha hazatumirwa n’abanyamahanga bakitabira iki gikorwa”.

Sifa Rewards ni ibihembo bitegurwa n’Ikigo cy’Ivugabutumwa rya Gikirisitu, Isange Corporation,ubwo  byatangwaga ku nshuro ya gatanu byahawe ababarizwa mu byiciro 15.

Sifa Rewards 2017 ni iya 5 nyuma y’uko yatangiye gutangwa mu mwaka wa 2013, icyo gihe yegukanwe n’umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Byiringiro Esron, iza kugenda yaguka buri mwaka ihabwa n’abandi bayobozi b’amatorero, abahanzi, ibigo bya leta,iby’igenga n’abandi,…

img_8509-4-4927c

si

mpyis

 

img_9069-6-f4971

 

img_9060-2-eab26

 

img_9057-3-13290

img_9058-3-f3689

 

img_9055-2-78f2d

 

img_9053-5-852ed

 

img_9052-58b3b

 

img_8979-4-c06a8

 

img_8826-2-e082c

                                                                             Umuhanzi Israel MBONYI

img_8744-2-8c7aa

 

img_8737-3-55799

 

img_8574-5751d

 

img_8532-2-6a60f

 

sif

 

img_8557-5-7ff3e

 

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

 

(Visited 17,070 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo