mpyis

Icyaha cyananiye abagore,imbwa na mayibobo:Past. MPYISI

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 2, 2017

Mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya sifa reward byabereye kuri mariot mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 1/10/2017,umukambwe akaba n’umupasteri Ezra MPYISI yabajije ikibazo abantu bose […]




Mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya sifa reward byabereye kuri mariot mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 1/10/2017,umukambwe akaba n’umupasteri Ezra MPYISI yabajije ikibazo abantu bose habura uwagisubiza aho yabajije impamvu icyaha cyananiranye kucyirwanya ku bantu bose.mpyis

Pasteri Mpyisi WANYUZAGAMO NAWE AGASEKA

Umukambwe Mpyisi yagize ati:”kuki icyaha kinanirana ni ukubera iki?namwe nimumbwire igitindi cyananiye abagore,kinanira imbwa,kinanira na za mayibobo ra ? kandi tuzi ko arizo zitananirwa ?”

Pasteri Mpyisi ariko nubwo avuga ko abantu bose bananiwe kurwanya icyaha ngo bagitsinde ariko avuga ko hari uwabishoboye ari we Yesu.

Yagize ati:”nubwo mwe byabananiye birashoboka kuko bamwe muri mwe ni abagore,abandi ni abagabo,ariko byarabananiye kuko byananiye n’imbwa,gusa Yesu ntiyaje gukiza ibyaha ahubwo yaje gukiza igituma habaho icyaha,ibi ari nabyo byatumye yemera kuza mu isi akababazwa”.sif

                      Bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cya sifa rewards

Mu gihe kingana hafi n’amasaha 2 arenga Pasteri MPYISI yigisha ijambo ry’Imana abari mu cyumba cy’aho ibirori byo guhemba ababaye indashyikirwa mu guteza imbere iyobokama yanyuzagamo agasetsa mu mvugo ya gisaza ndetse aho abantu benshi banyuzagamo bagaseka.

 

NTIRUSHWA Anaclet

 

(Visited 184,828 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo