ABakijijwe ejo ku cyumweru (1)

Bimwe mu byaranze igitaramo cy’amateka cyasojwe kuri icyi cyumweru kuri ADEPR Paroise ya Gatare(amafoto)

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 2, 2017

Ababarirwa hagati ya 40 kuzamura nibo bamaze gukizwa mu giterane cyatangijwe na Paroisse ya Gatare kuva kuwa 2 kugeza ku cyumweru tariki ya 01/10/2017,aho ureste kuba abakiristo bahembutse ngo ni […]




Ababarirwa hagati ya 40 kuzamura nibo bamaze gukizwa mu giterane cyatangijwe na Paroisse ya Gatare kuva kuwa 2 kugeza ku cyumweru tariki ya 01/10/2017,aho ureste kuba abakiristo bahembutse ngo ni n’amateka atazibagirana mu mitima y’abantu.ABakijijwe ejo ku cyumweru (1)

Umushuba  wa Paroise ya Gatare Rev. Gerard HABIYAMBERE  avuga ko umusaruro wabonetse kandi ushimishije cyane aho abantu babohotse,abashya,abari baraguye  ndetse n’abari baracitse intege bakaba bagarutse bakemera guhinduka ngo bakorere kandi bakurikire Umwami Imana.Rev HABIYAMBERE Gelard wa Paruwasi ya GATARE

                          Rev. Gerard HABIYAMBERE umushumba wa Paroise ya GATARE

Rev. Gerard HABIYAMBERE kandi avuga ko intego nyamukuru y’iki giterane yari ukwitanga  kugira ngo bubake yorodani ya kijyambere yubakishijwe amakaro,isakaye kandi ibereye buri wese,ari nayo mpamvu avuga ko n’umusaruro ku birebana n’amafranga wabonetse.Yorodani barateganya kuyivugurura

Yagize ati:”ntituritonda ngo turebe neza imibare ifatika ariko twizeye ko no mu birebana n’amafranga umusaruro wabonetse kandi ushimishije”.

Rev. Gerard HABIYAMBERE kandi avuga ko kuba abantu bari benshi muri icyi giterane bigaragaza ko byatewe no kuba buri wese yari afite inyota,ibyo bigatuma uwabaga yahageze yarabwiraga n’abandi bugacya bazana ari nayo mateka meza iyi paruwase ibashije gukora mu gihe hamwe na hamwe hari abakora ibiterane ntibyitabirwe ku rwego rushimishije.

Rev. Gerard HABIYAMBERE avuga ko icyo abantu bafata nk’ubutumwa ari uko buri wese yaharanira kuba urugero rwiza,agahindura abandi nk’uko nawe yavuze ko agiye guhindura abantu abakura mu mwijima abajyana mu mucyo w’Imana.

Paroise ya Gatare iherereye mu karere ka kicukiro/ururembo rw’umujyi wa Kigali,ikaba igizwe n’imidugudu 6 ariyo Gatare,Rwabutenge, Nkunga,kiyanja, Karembure na Mubuga,ni paruwase igizwe n’abakiristo batari bake kuko usanga babarirwa hagati y’igihumbi kuzamura harimo urubyiruko abakuru abasheshe akanguhe n’abandi,….

DSCN7032DSCN69371100UntitledRev HABIYAMBERE Gelard wa Paruwasi ya GATAREYorodani barateganya kuyivugururaDSCN7132 (1)

 

Past Alexis SINDAYIGAYA

Umuhuzabikorwa w’icyi giterane Past. SINDAAYIGAYA Alexis akaba n’umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Karembure

 

Korali Integuza ya ADEPR KacyiruKorali Duhuzumutima ADEPR MuhimaHari abantu benshiDSCN7132

 

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 6,830 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo