manud

Kigali:Nyuma yo gutangaza ko ariwe Mesiya, Munyankusi araburira abavugabutumwa b’ibisambo

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet September 29, 2017

Mu ibaruwa aherutse gushyira ahagaragara Munyankusi Emmanuel, yavuze ko ari we Mesiya ndetse asaba abamwita umusazi kumuha amahoro,ariko ubu aratangaza ko  abatari bakizwa bagiye gutangira kubona amakuba,ari nayo mpamvu avuga […]




Mu ibaruwa aherutse gushyira ahagaragara Munyankusi Emmanuel, yavuze ko ari we Mesiya ndetse asaba abamwita umusazi kumuha amahoro,ariko ubu aratangaza ko  abatari bakizwa bagiye gutangira kubona amakuba,ari nayo mpamvu avuga ko abavugabutumwa bagurisha ubutumwa bw’Imana bagiye kubona ishyano .manud

Mu kiganiro amaze guha ibyiingiro.rw avuga ko muri iyi minsi abantu bakwiye guhumuka amaso kandi bakamenya ko ibihe bya nyuma biri bugufi aho imperuka igiye kuza uwakoze agahembwa ndetse n’utarakoze akabona igihombo.

Yagize ati:”mpora mbivuga kenshi,abantu ntibabyumve,nyamara ibimenyetso byatangiye kugaragara,urugero ni nk’ibyakunze kuvugwa ko abagabo bazaryamana n’abagabo bagenzi babo,abagore bakendana n’abagore bagenzi  babo,n’ibitaraza biraza vuba,niyo mpamvu nkangurira abantu kuba mazo bagasenga”.

Twashatse kumenya impamvu uyu avuga ko ari we mesiya maze adusubiza agira ati:”na Yesu ntibamwemeraga,nta muhanuzi wemerwa iwabo,ariko uzi ubwenge akwiye kuba maso kuko ibihe biratwegereje,harabura ko Imana data ifata umwanzuro wo kuntangaza ku mugaragaro hanyuma ngahita njya ku mugaragaro”.

Uretse ibi kandi mu magambo akakaye,Munyankusi Emmanuel yongeye gukomoza ku bantu biyita abavugabutumwa bagamije kurya utw’abandi aho avuga ko ari ibisambo,n’abajura ko vuba bagiye kubona ishyano,kubera ko bafashe iby’Imana bakabihindura ibya kayizari,bagafata ubutumwa bw’Imana baherewe Ubuntu bakabugurisha,ibintu bihabanye n’ukuri umuntu.

Yagize ati:”abiyita abavugabutumwa,bagakwiza ibinyoma,bagamije kwiba utw’abandi ni ibisambo,ni inkozi z’ibibi kandi bidatinze bazabona ishyano,bene aba ingororano zabo ni umuriro utazima,ni ukurimbuka bakajya gihenomu,ibyiza ni uko bakwihana bikiri kare”.

 

Twabibutsa ko mu minsi ya vuba uyu Munyankusi yari yatanze ubutumwa na none bwasabaga abashidikanya ko ari we Mesiya kureka kumutuka bavuga ko ari umusazi ndetse bakamuha amahoro.

Kugeza ubu hirya no hino ku isi abant bakomeje kugenda bibaza ibirebana n’uzaza ari Mesiya ndetse n’igihe azazira kuko imyaka yagiye ihita ari myinshi indi igataha nyamara nta n’umwe urabasha guhishurirwa nawe ngo ahishure igihe nyakuri uyu mwene mariya azagarukira muri iyi si,dore ko hari n’abavuga ko akurikije ubugome yahuriye nabwo mu isi uyu mugabo ashobora no kuba atagitekereza isi haba mu nzozi ndetse no mu ntekerezo ze.

 

Yanditswe na  Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 27,735 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo