leader-

Ibintu 7 bigaragaza umuyobozi wahamagawe na Kirisitu

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet September 29, 2017

Yesu ni umuyobozi mwiza,ni nayo mpamvu hari amwe mu mategeko wagenderaho mu gihe ushaka gutera ikirenge mu cye. Umuyobozi wa Billy Graham Center, ariwe Ed Stetzer,yashyize ahagaragara inama 7 umuntu […]




Yesu ni umuyobozi mwiza,ni nayo mpamvu hari amwe mu mategeko wagenderaho mu gihe ushaka gutera ikirenge mu cye.

leader-

Umuyobozi wa Billy Graham Center, ariwe Ed Stetzer,yashyize ahagaragara inama 7 umuntu wese ushaka kugwa mu ntege yesu mu buyobozi agomba kwifashisha.
1.KWICISHA BUGUFI

Mube nka Yesu,mwicisha bugufi mwiyambure icyubahiro cyanyu ahubwo mwubahe abantu
abafilipi 2:5-11

 

2.Mugire ubushake bw’Imana

Kuko aravuga ngo sinazanwe mu isi nange ubwange ahubwo ni kubw’ubushake bw’uwantumye ariwe Imana data
Yohana .6:38
Yohana 4:34
3.Kuba umukozi wa bose

Ubwo Yesu yageraga ikaperinaum,ari mu nzu Yesu yabajije abantu ati:”ni iki mwibwiraga mu rugendo?baraceceka,kuko mu rugenda basiganaga bibaza ngo ni nde mukuru ,nuko bamaze kwicara ahamagara intumwa 12 arazibwira ati:”nihagira ushaka kuba uwa mbere azaba uwa nyuma kandi abe umukozi wa bose”.
Mariko 9:33-35

4.Mushyire ibyanyu byose mu maboko y’Imana

Yesu yari azi ko Imana yashyize ibintu byose mu maboko ye,ko yoherejwe n’Imana kandi ko azasubira kuri yo bakicarana ku meza amwe

Yohana 13:3-4

5.Gusubiza ibibazo bya bose
Yafashe amazi ayashyira mu ibase maze yoza ibirenge by’intumwa ze

Yohana 13:4-5

6. Kutikanyiza
Yesu yahamagaye intumwa aziha uburenganzira bwo gutsinda amadayimoni no kunesha indwara ,abohereza mu mahanga kwigisha ubutumwa no gukiza abarwayi.
Luka 9:1-27.Guhindura abantu bose
Yesu arabegera arababwira ati:”ububasha bwose bw’isi n’ijuru bwarampawe mugende muhindure abantu bose intumwa ,mubabatiza mu izina rya data wa twese n’iry’umwana n’umwuka wera ,nzabana namwe ibihe byose kugeza ku mpera z’isi.
Matayo 28:18-20

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 5,717 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo