dsc_7569-3

Kigali:Abantu bakeneye umwuka wo guhishurirwa:Past.Rudasingwa Claude

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet September 28, 2017

  Pasteri Rudasingwa J. Claude wo kuri ADEPR Matyazo mu karere ka huye, kuri uyu wa 3 tariki ya 27/09/2017 yahamagariye abari bateraniye mu masengesho mpuzamahanga yo mu cyumba cyo […]




 

Pasteri Rudasingwa J. Claude wo kuri ADEPR Matyazo mu karere ka huye, kuri uyu wa 3 tariki ya 27/09/2017 yahamagariye abari bateraniye mu masengesho mpuzamahanga yo mu cyumba cyo kuwa 3 kuri ADEPR Nyarugenge/kigali gusenga cyane ngo Imana ibahe umutima wo guhishurirwa ibir’imbere kandi bifite umumaro kuri bo no ku babo.DSC_0167

                                                                       Pasteri Rudasingwa J. Claude

Ahagana mu masaha yo hagati ya saa saba(13h00) na saa cyenda (15h00),nibwo uyu Pasteri Rudasingwa Claude yahawe umwanya maze mu nyigisho n’inyurabwenge byiganjemo ubuhanga haba muri bibiliya ndetse no kuyisobanura uyu mupasteri abwira abantu ko igikenewe atari ubutumwa bwizeza ubukire abantu ahubwo ari ubwizeza abantu ubuzima n’ubugingo.

Yagize ati:”ngewe ubwo narangizaga amashuri yange muri science humaine n’inyigisho za bibiliya nahuye n’ibintu binyuranye bisaba ko hagomba kubaho umutima w’ihishurirwa ngo umuntu abashe kubinyuramo”.

Yakomeje avuga ati:”nasabwe n’umugabo kujya kwiga muri universite ya theorogie nkajya mba iwe kandi amenyera buri kimwe,nabonye undi kandi wansabaga kujya kuba muri belgique(ububiligi)akampa akazi,nabonye n’undi wansabaga kujya kwiga muri ulk akajya ampa buri kimwe cyose ndetse akanandihirira ibi byose kandi byiyongeraga ko nari namaze kugirwa mwarimu ku mudugudu wa matyazo ho mu karere ka huye,byasabaga ko nsenga kugira ngo Imana impe umutima w’ihishurirwa menye icyo nkora muri ibi byose,nahisemo kuba mwarimu kandi imigisha yange yose nayisanze aha”.

Yakomeje avuga ati:”buri munsi wese akwiye gusenga ngo Imana imuhe ihishurirwa ry’ibiri imbere ku buzima bwe kandi Imuhe icyerekezo cy’ibikorwa n’imigambi ye yose.

Yasoje ahamagarira buri wese kujya amenya ubwenge,agasenga cyane kugira ngo Imana imuhishurire ibiri imbere cyane cyane ku birebana n’abahanuzi b’iki gihe bamwe buzuye ibinyoma aho umuvugabutumwa mbere yo kugira icyo akora asaba icyo bita ngo ni amavuta(amafranga),ibi bisa no kugurisha ubutumwa.

Kugeza ubu icyumba cyo kuwa 3 kuri ADEPR Nyarugenge kimaze kuba mpuzamahanga kubera abantu baturutse hirya no hino baba baje kwitabira aya masengesho kandi bavuga ko bagiye bahabohokera,haba ku mubiri ndetse no ku mutima.

nyarugenge-640x315

                                                               ADEPR Nyarugenge/kigali

NYARU2                                                                          ADEPR Nyarugenge/kigali

 

arton2180

                          Abaturuka imihanda yose bari bateraniye kuri ADEPR Nyarugenge/kigali

 

Yanditswe na  Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 13,879 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo