21616211_10214379138421360_5723696918313862837_n.jpg 2

Beauty for Ashes yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha album yabo nshya hanze y’ igihugu

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 26, 2017

Itsinda  rya    Beauty for Ashes nyuma  yo gukora   igitaramo cy’ amateka cyo kumurikira  Album yabo ya 2 bise ” Renaissance ”  ryatangiye  urugendo  rwo kumenyekanisha  album  yabo nshya hanze  […]




Itsinda  rya    Beauty for Ashes nyuma  yo gukora   igitaramo cy’ amateka cyo kumurikira  Album yabo ya 2 bise ” Renaissance ”  ryatangiye  urugendo  rwo kumenyekanisha  album  yabo nshya hanze  y’  igihugu cy’ u Rwanda  bahere  muri Kenya

21616211_10214379138421360_5723696918313862837_n.jpg 2

Beauty for Ashes  ni  itsinda rimaze gushinga imizi  mu Rwanda   biciye mu ivugabutumwa bokora bakoresheje  indirimbo ,aho kugeza ubu indirimbo  nka Suriprise , Turashima , Yesu  ni sawa , N’ uwambere ….. zimaze gukora ku mitima  ya benshi

Tariki ya 19 Nzeri nibwo  umuyobozi w’ iri tsinda  rya Beauty for Ashes  Kavutse  Olivier  yashyize ubutumwa  kurubuga rwe bwite rwa   fecebook agira ati :” Thanks for having me on the show bro @njugushkkrew was so much fun to see you again and to drop #rennaissancealbum @kubambaradio
????????
The Album Link is in bio] tugenekereje mu kinyarwanda  yagize ati ”  urakoze cyane @njugushkkrew byari ibyishimo byinshi  kongera kukubona  byumwihari  tugeza ku bakunsi   bacu bo muri  kenya  album yacu  ya Renaissance ]

Ibi  byatumwe  ikinyamakuru ibyiringiro,rw  kimwegera kimubaza amakuru ajyanye  n’ uru rugendo rwo kumenyekanisha  iyi album n’ ikibazo kijyanye  ni mba hari indirimbo bifuza gukora  n’  umuhanzi  wo  muri Kenya ?

Kavutse yagize ati :”   Nibyo koko  turi  kumenyekanisha  Album yacu  nshya twise  Renaissance  aho  kwikubitira  twahere kuri Radio  yo muri Kenya yitwa  “Kubamba  Radio ” tugirana  ibiganiro  tunabasigira album yacu  ariko kubera ko  umwa twari dufite wari muto  twahaye  indirimbo  zacu abo  dukorana nabo  mu kumenyekanisha ibihangano byacu] Promoters]    mu gihugu cya Kenya  ngo  bazigeze kuyandi ma  Televiziyo  n’ ama Radio ”

21616211_10214379138421360_5723696918313862837_n
Kavutse Olivier ari muri Studio ya Kubamba Radio

 

Kubijyanye  no kuba bakorana  indirimbo n’ umuhanzi wo muri Kenya  yagize ati :” Twifuzaga kugira collabo dukorana n’abahanzi bamwe hano muri Kenya kuri iyi Album yacu ishize  ariko ntibyakunda   ,twizeye ko kuri Album itaha  tuzaba dufiteho collabo n’abanyakenya  ikindi kandi  turi gutegurayo concert byibura nko mu kwa kane next year”

Image result for Beauty for Ashes rwanda in renaissance concert

Itsinda  Beauty for Asher   muri kenya bamze  kuri menya   dore ko mu makuru ducyesha  Kavutse Olivier avugako Album yabo  ya mbere  bise “Siriprize”Irazwi cyane  muri kenya Ndetse harimo n’indirimbo yabo bahinduye mu rurimi rwo  muri kenya.

KANDA HANO  UREBE IKIGANIRO  BAKOZE UBWO  BARI BATUMIWE MU KISWE ” CHURCHILL SHOW” MURI KENYA

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 11,981 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo