gis

Chorale Upendo yo ku Gisenyi irahamagarira abantu kuza kureba imirimo n’ibitangaza Imana ikora.

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet September 22, 2017

Mu ntego iboneka muri Zaburi 150:3 havuga ngo “Muyishimishe ijwi ry’impanda, Muyishimishe nebelu n’inanga”,CHORALE Upendo ibarizwa mu ntara y’i burengerazuba i Gisenyi irahamagarira abantu bose kuza kwihera ijisho imirimo ikomeye  no guhabwa […]




Mu ntego iboneka muri Zaburi 150:3 havuga ngo “Muyishimishe ijwi ry’impanda, Muyishimishe nebelu n’inanga”,CHORALE Upendo ibarizwa mu ntara y’i burengerazuba i Gisenyi irahamagarira abantu bose kuza kwihera ijisho imirimo ikomeye  no guhabwa umugisha Imana igenera abayikorera bafatanya n’iyi korali gushimira no gushyira hejuru Imana.

gis

Mu kiganiro umuyobozi w’iyi Chorale  Bwana Kayitare Antoine yatangarije le matin d’Afrique ko bashimira Imana ku ntera imaze kubagezaho mumurimo wayo.

Yagize ati:”turashimira Imana ku byo yadukoreye ari nayo mpamvu twatekereje gukora iki giterane cyo gushimira Imana kubyo imaze kudukorera no kuyishimira kubirimbere Intego yacyo ikaba iboneka muri Zaburi 150:3 Muyishimishe ijwi ry’impanda, Muyishimishe nebelu n’inanga.

Bwana Antoine yavuze kandi ko iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana benshi banyuranye basizwe amavuta n’Imana,haba mwijambo ndetse no mu ndirimbo.

Twavugamo nka:

-Pastor Uwezo Eduard uzaturuka muri Africa y’epfo

-Bamwe mu bayobozi ba Adepr bakorera mu rurembo rwa Gisenyi

Mu bahanzi twavuga :

Mushimiyimana Samuel akaba ari umuririmbyi mur’iyi chorale Upendo

Naho Amakorali yatumiwe ni:

-Alpha Choir

-Rehoboth Choir

-Bethania Choir

-Evangelique Choir ndetse na

-Tumaini Choir

Izi Chorale zose zikazaririmbira abazitabira iki giterane KIZAMARA IMINSI 2.

Iki giterane kikazabera ku mudugudu wa Bethania kuva tariki ya 30/9 kugeza kuya 1/10/2017.

Chorale Upendo bivuga urukundo yashinzwe n’umugabo wavugaga igiswahiri witwa “Baraka Augistin “akajya yigisha abana kugira urukundo ababwira kuzana n’abandi bana kuri kristo ugendeye kumateka y’u Rwanda no mubana ntabwo abantu bakundanaga bitewe n’igihe twarimo urumva kubwira abana ngo muri urukundo byavugaga ko nabo bakundana.giss

CHORALE Upendo ikaba ari Chorale ibarizwa mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Bethanie Paroisse ya Mbugangari,iyi chorale kurubu imaze gukomera mu murimo w’Imana yatangiye ari abana baririmba muri Ecole de dimanche,kubw’impano Imana yari yarabahaye yo kuririmba barayikomeza.

Kugeza ubu ni abaririmbyi barenga 100 kandi barakuze bamwe ni abagabo abandi ni abagore utaretse n’urubyiruko,iyi chorale ni imwe muri chorale zikunze gufasha imitima y’abantu kubera urunyurane,urusobe n’inyuramutima rishingiye ku bwenge n’ubuhanga bigaruka mu ndirimbo zabo nyinshi ari nabyo biyifasha kwigarurira imitima y’abatari bake haba mu Rwanda ndetse no hirya yarwo.Pastor Uwezo Eduard uzaturuka Captown muri Africa yepfo (1)

Pastor Uwezo Eduard uzaturuka muri Africa y’epfo

 

 

Yanditswe na Anaclet

 

 

(Visited 4,220 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo