main-68-c27b1

Theo bosebabireba , Alexis Dusabe na Patient Bizimana bagiye guhurira mu Gitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza Sheja

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 21, 2017

 Kuri  uyu wa Gatanu  tariki ya 22 Nzeri 2017,  kuri Bethesda Holy Church mu Gakinjiro ka Gisozi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hagiye kubera  igitaramo   gikomeye cyiswe ”  A Night […]




 Kuri  uyu wa Gatanu  tariki ya 22 Nzeri 2017,  kuri Bethesda Holy Church mu Gakinjiro ka Gisozi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hagiye kubera  igitaramo   gikomeye cyiswe ”  A Night for Sheja,” kizahuriraramo abahanzi bakomeyen’ amatsinda akomeye   baririmba indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda   kigamije  gukusanya inkunga yo kuvuza  umwana  witwa Sheja  ufite ikibazo arwaye ikibyimba ku bwonko.

Ntibikunze kubaho mu Rwanda  ko abahanzi bakomeye  nkaba bahurira mu gikorwa kimwe  ariko kuri iyi  nshuro bagiye guhurira mu gikorwa cy’ urukundo kiza kuri uyu wa Gatanu aho abahanzi nka  Theo Bosebabireba Patient Bizimana, Alexis Dusabe, Tonzi na Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire  René Patrick,  Pappy Clever, Umuraperikazi The Pink, Arsene Tuyi n’abandi.

n’ amatsinda  akunzwe  nka ealing Worship Team, Alarm Ministries, abaririmbyi b’abagore bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda ‘All in One’ na Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. bazahurirara hamwe  bakusanye  inkunga  yo kujya kuvuza uyu mwana  Sheja  aho bitegeganmyijwe aba bahanzi bose  bazataramira abitabiriye  iki gitaramo

Image result for theo bosebabireba
Umuhanzi Theo bose babireba nawe azitabira iki gitaramo

Uwagaba Joseph aganira n’ Itangazamakuru  yagize ati “Iki ni kimwe mu bikorwa twateguye bigamije gukusanya inkunga yo gufasha Sheja ufite uburwayi bukomeye amaranye imyaka ibiri kandi akeneye ubutabazi bwihuse. Uyu mwana arwaye ikibyimba ku bwonko, abaganga bagerageje kumuvura biranga, ababyeyi be bashatse uburyo yajyanwa kuvurirwa mu Buhinde ariko nta bushobozi bafite. Uburwayi bwe burushaho gukomera kuko ibice bimwe byatangiye gufatwa n’amaso ntareba neza.”

Image result for alexis dusabe
Umuhanzi Alexi dusabe udaheruka kugaragara mu bitaramo nawe azitabira iki gitaramo

Mu gihe ibyamamare bizwi mu Rwanda byamaze kugaragaza ko bizitabira iki gitaramo, abazacyitabira bafite umutima wo gufasha basabwe guharanira ko Sheja avuzwa.

Uwagaba yakomeje agira ati “Buri wese uzagera muri iki gitaramo nibura yakwitwaza inkunga yo gushyigikira Sheja ngo abashe kuvuzwa. Twagishyize ahantu abantu bose bisanga kandi twirinze kwishyuza kugira ngo abantu bose bagire uburenganzira bwo gukora ibibarimo no kwitanga uko bishoboye.”

Sheja ni umuhungu w’imyaka itatu y’amavuko umaze imyaka ibiri afite uburwayi bw’ikibyimba ku bwonko. Uyu mwana wavukiye mu Karere ka Rwamagana, yavurijwe mu bitaro bitandukanye birananirana, abaganga bamusaba kujya kwivuriza mu mahanga aho akeneye ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda ngo ajyanwe mu bitaro byo mu Buhinde
 Nawe  wifuza gufasha Sheja  dore uburyo wakoresha

Abakeneye gufasha Sheja bashobora gukoresha Mobile Money, bohereza inkunga kuri nimero ya telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 y’umubyeyi wa Sheja, Kayitesi Christine, iri muri Banki ya Kigali.

Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero z’ababyeyi ba Sheja 0783698035/ 0782754323.

(Visited 14,756 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo