DSCN7388

Aime uwimana arasaba abakunzi be inkunga y’ amasengesho ngo yamamaze ubutumwa yahawe

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 21, 2017

Aime  Uwimana arasaba  inkunga  y’ amasengesho  abakunzi  be ngo abashe  kurushaho  kugeza ubutumwa bukomeye  yahawe  ku abatuye  isi   bufitiye imbaga  nyamwinshi  akamaro abicishije  mu ndirimbo Aime uwimana , umuramyi […]




Aime  Uwimana arasaba  inkunga  y’ amasengesho  abakunzi  be ngo abashe  kurushaho  kugeza ubutumwa bukomeye  yahawe  ku abatuye  isi   bufitiye imbaga  nyamwinshi  akamaro abicishije  mu ndirimbo

Aime uwimana , umuramyi , umwanditsi , umucuranzi  akaba n’ umuriribyi   ukunzwe  n’ imbaga  nya mwinshi , amaso y’ abakunzi be  yaheze  mu kirere  bategereje  kubona   akora igitaramo  cye wenyine   abataramira , nubwo  bimeze gutryo bakaba bamucyeneye    arabasaba  inkunga y’ amasengesho   azamufasha  kubageza  ubutumwa  yahawe

1488808496_8
Aime uwimana

 

Aime  uwimana  ukunzwe  na bagenzi be   benshi   bafatiraho urugero  ku  myitwarire  mu muhamagaro  yahawe  wo  gukorera Imana biciye  mu ndirimbo zo  kuramya no guhimbaza Imana , n’ umuhanzi  ubimazemo  igihe  ubu umaze kugira  album zirenga  icumi  amaze gushyira ahagaragara  indirimo  zikabakaba hafi  mw’ ijana ( 100) arubashywe cyane na abagenzi be  n’ umuhanzi  ufite  igikundiro kidasanzwe acesha impano yahawe n’ Imana .

Ikinyamakuru Ibyiringiro.rw  cyegereye  bamwe mu bakunzi  be   nka  Neema  Marie Jeanne , serge  Iyamuremye , Papy clever, ….. bagira byinshi batangaza , bagira n’ Icyo bamusaba  cyagirira  akamaro uruganda rwa muzika  mu Rwanda

Neema Marie Jeanne  umuriribyi  muri Korali Iriba na New Melody Family  choir  akaba  n’ umunyamakuru  yagize  ati:” Aime Uwimana  ndamukunda , mufata nk’urugero rwiza kubaririmbyi bakijijwe. Ni umuhanga, witonda kandi uzi kubaho nkawe nubwo azwi na benshi ikindi  Mwigiraho byinshi usibye kuba ari umukristo, mwigiraho guca bugufi, kugira intego mubyukora, gutuza .. nasoza  musaba gukomeza guhesha Imana icyubahiro muri byose kandi  niyumva ijwi ry’Imana rimwemeza gukora ibitaramo ntazashidikanye. Turamukunda”

Image result for neema marie jeanne
Neema Marie Jeanne

 

Serge Iyamuremye  umuramyi akaba n’  umuhanzi nawe yagize icyo atanagaza kuri Aime Uwimana  yagize ati” rwose  byaba ari byiza cyane  aramutse ataramiye abanyarwanda   kuko   cyadufasha kwigiramo byinshi  ikindi kuri  njye Mufata nkumuntu w’ikitegererezo cyiza cyabaramyi ikindi nkange namumenye  kera nkakunda imiririmbire ye cyaneee numvaga ijwi rye nkifuza nibura basi no kuzamusuhuza  today we friends  nka  na musa  ko yategura uburyo  yajya ahugura  abaramyi”

Image result for serge iyamuremye
Serge Iyamuremye

Ikinyamakuru Ibyiringiro cyegereye kandi Umuhanzi   ukiri muto  Papy clever adutangariza uko afata  aime uwimana   n’ icyo amawigiraho , yagize ati “Aime  Uwimana  ndamukunda  rwose  aramutse ateguye igitaramo  cye  sinabura , Najyaga mwumva gusa hari ibyo namwigiragaho ntaramubona ngo tumenyane ark tumaze kumenyana nsanga abitse ibindi byinshi namwigiraho

He’s very humble kd mu byukuri afite ubuhanga bwinshi ark akamenya kwicisha bugufi cyane nabonye ari ikintu gikomeye cyane,ikindi he’s professional mubyo akora kuri gahunda kd neza ahora yiga guhera kera nkimwumva uko music itera imbere ajyana nayo ntabwo umwumva ngo wumve ari umuhanzi wa kera agendana na music uko itera imbere ajyana nayo ni umuhanga cyane.

Ni umuririmbyi w’umuhanga ushobora kuririmba styles zitandukanye kd akabikora with perfection  ikindi mu bunyamwuga bwe ni umukristo mwiza cyane ubona ukunda Imana no gusenga akaba yarubatse umuryango we neza ubayeho neza nta bibazo icyo nacyo ni ikindi kintu namwigiraho cyane. nasoza musaba  kuba  yakwita ku mpano z’ abakiri bato  ngo nazo zijye ahagaragara “

Image result for papy clever
Papy clever

Aime uwimana  aganira  n’ Ikinyamakuru ibyiringiro.rw asubiza ikibazo kibazwa n’ abakunzi be benshi bibaza , aho   bibaza impamvu adakora  igitaramo cye  wenyine  dore ko  ari umuhanzi uzwiho ubuhanga n’ umutima  uramya Imana byimbitse ?

yabasubije  agira ati :”  njyewe  njya nkunda kuvuga  ibintu  byarangiye  gusa  abategereje  cyangwa  abakunzi banjye  bifuza kumbona mbataramira mu gitaramo kinini  cyane  nabataramiramo  njyewe njye  nyine  ndabasaba gutegereza  bihanganye  byumwihariko nkabasaba  inkunga ikomeye  y’ amasengensho  azamfasha   gutegura icyo  gikorwa “

DSCN7388

Abakunzi  buyu muhanzi bakomeje kugaragaragaza urukundo bamukunda  ndetse  nabyishi  bamwigiraho  bakaba bifuza ndetse bamusaba ko  yategura igitaramo kinini  gikomeye   kuko nkuko twabitangarijwe  nabamwe twaganiriye haruguru  bifuza  kumwigiraho  byisnhi mu murimo w’ Imana bakora.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 6,755 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo