1505123116_img20170911wa0025-5c6de

 Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven,  Pasiteri Mutesi Maggie arasezerwaho bwanyuma  

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 13, 2017

  Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, Pasiteri Mutesi Maggie, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 azize uburwayi butunguranye. Pasiteri […]




Pasiteri Mutesi Maggie

 

Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, Pasiteri Mutesi Maggie, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 azize uburwayi butunguranye.

Pasiteri Maggie azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru nyuma yuko yari yiriwe hamwe n’abana be mu rugo ariko akaza kugwa hasi agahita acika intege. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ashiramo umwuka ataragezwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Pasiteri John Kaiga bakoranaga muri Serena Hotel yabwiye Itangazamakuru ko bababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera, anakomoza ku buryo yitangiraga umurimo w’Imana.

Yagize ati “Pasiteri Maggie duherukana i Kayonza ari mu murimo w’Imana nanjye mva mu bindi bikorwa. Urupfu rwe rwatubabaje nk’abakoranye na we. Yatubereye uw’akamaro cyane mu buzima bwo gusenga, ashira amanga atanga imbaraga n’umwanya we ngo tubashe gusenga kandi iyo gahunda turacyayikora.”

Pasiteri Maggie mu nyigisho ze yahoraga yibutsa abanyamadini gukorera mu bumwe ndetse akabwira abo basengana ko ububyutse bugiye guhera mu Rwanda bugakwira isi yose.

Dore uko  umuhango uteguye wo kumuherekeza 

Umuhango wo kumuherekeza uratangirira ku Bitaro bya Faisal aharuhukiye umurambo mbere yo kumusezera iwe mu rugo aho yari atuye. Ahagana saa tanu nibwo ari busezerwe mu rusengero rwa UCC Gikondo mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo saa cyenda.

(Visited 31,644 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo