WhatsApp Image 2017-09-11 at 22.48.06

MUSANZE :  N’ ubo aho  basengera ari  hashya  bo si  bashya  mu murimo  w’ Imana  -Korali Vuzimpanda Adepr Siloamu

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 13, 2017

Korali Vuzimpanda  yo kuri Adepr Siloamu, Paruwasi ya Nyarubare  mu itorero ry’ Akarere ka Musanze , Mu rwego rwo gushimangirako atari bashya mu murimo ,bakaba bagiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo zabo […]




Korali Vuzimpanda  yo kuri Adepr Siloamu, Paruwasi ya Nyarubare  mu itorero ry’ Akarere ka Musanze , Mu rwego rwo gushimangirako atari bashya mu murimo ,bakaba bagiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo zabo z’amajwi (audio) kuri iki cyumweru taliki 17.09.2017 ku rusengero rwa Nyarubande .

 

WhatsApp Image 2017-09-11 at 22.48.06
Korali Vuzimpanda yo kuri Adepr Siloamu, Paruwasi ya Nyarubare igiye ku  murika  alubumu ya majwi 

Twashatse kumenya byinshi kuri iyi korali twegera umuyobozi  Bwana Habanabakize Emmanue  aganira n’  umunyamakuru w’ibyiringiro.rw  yagize ati :”Chorale Vuzimpanda ikorera umurimo w”Imana mu itorero ADEPR paroisse ya nyarubande Chappell Siloamu ,iyi chorale yatangiye ahagana 1997 ubwo hashingwaga Umudugudu wa nyarubande baje ari abana bato baturutse ku ri ADEPR muhoza iyi chorale igizwe n’abaririmbyi 85 harimo abagabo abasore abagore n’abakobwa .Mu mwaka 2014 nibwo ubuyobozi bw ‘itorero bwatwohereje kujya kuvuna Umudugudu mushya wahawe Izina rya Siloamu ari nawo tukibarizwaho na nubu ,ubu uwo mudugudu ugizwe n’abakristo 300  Ibyo tubikesha Gusenga hamwe no kubaha Imana ”

WhatsApp Image 2017-09-11 at 22.54.35
Umuyobozi wa korali vuzimpanda

 

Bamwe mu bakristo twabashije kuganira ,batubwiyeko iyi korali ibyo ikoze ari iby’ubutwari ugereranije igihe bamaze bagiye ku mudugudu mushya wa Siloamu ,bakaba bagiye gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo zabo ,ari ibintu byo gushimirwa kandi Imana izanabibukiraho kuko bigaragaza ubwitange n’umwete ku murimo kandi bikagaragaza ko atari bashya mu murimo n’ubwo aho bakorera ari hashya .
Tubibutseko iyi korali Vuzimpanda izashyira ku mugaragaro umuzingo wayo kuri iki cyumweru taliki 17.09.2017 ku rusengero rwa ADEPR NYARUBANDE kuko urwabo rwa Siloamu rutaruzura bikaba ngombwa ko bifashisha icyicaro cya paroisse yabo.

WhatsApp Image 2017-09-11 at 22.55.55 (1)
umuyobozi wa Korali Vuzimpanda Adepr Siloamu Bwana Habanabakize Emmanuel

 

WhatsApp Image 2017-09-11 at 22.48.25

NDAGIJIMANA Flavien /Ibyiringiro.rw

(Visited 16,531 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo