19623180_1865609260328269_459530705756487680_n

Danny Mutabazi wiyemeje kuzenguruka igihugu  yerekeje  i Musanze  muri “CALVARY Tour”.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 13, 2017

Umuhanzi Danny Mutabazi  wiyemeje kuzenguruka i gihugu  mu bitaramo yise “CALVARY Tour”yerekeje  i Musanze  aho azataramira  abakunzi be  bo mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa 17 Nzeli 2017, mu […]




Umuhanzi Danny Mutabazi  wiyemeje kuzenguruka i gihugu  mu bitaramo yise “CALVARY Tour”yerekeje  i Musanze  aho azataramira  abakunzi be  bo mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa 17 Nzeli 2017, mu  rusengero  rw’ ADEPR Muhoza 

Image result for danny mutabazi
Umuhanzi Danny Mutabazi

Danny Mutabazi  umuhanzi wagize iyerekwa  ryo kuzenguruka igihugu cyose cy’ u Rwanda  mu bitaramo yise ” CALVARY Tour. nyuma yaho aviriye mu ntara y’ iburasirazuba  akahakorera igiramo cye cyambere cya CALVARY Tour mu karere ka Rwamagana,  yahabonye  ukuboko kw’ Imana  mu buryo  bukomeye atahana umunyago ukomeye  w’ abakiriye Yesu nk’ umwami n’  umukiza w’ ubugingo bwabo  abandi batahana imitima yuzuye umunezero .

Umuhanzi Danny Mutabazi asengera  mu itorero ry’ ADEPR Kumukenke  ku GISOZI  yamaenyeknye cyane mu ndirimbo  yise ”  KARUVALI ”  ikora ku mitima ya benshi aza kugira iyerekwa  ryo  kuyitirira  ibitaramo ari gukora bizenguruka igihugu cy’ u Rwanda yise ““CALVARY Tour”.

Yatangarije ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  agira ati :” nyuma yuko mpawe iyerekwa ryo kuzenguruka  igihugu cyose nkora  ibitaramo nise ““CALVARY Tour”  bifite intego y’ ivugabutumwa  rigamije kuzana  benshi  kuri  kirisitu mfite icyizere ko i Musanze tuzabona abakizwa kuko ariyo ntego nyamukuru. Ntago intego ari ukugirango mbone izindi nyungu runaka, ariko nazo zibonetse sinazanga.” 

Image result for danny mutabazi

Yakomeje agira  ati:” Nyuma yo kuva Irwamagana mucyo nise Calvary tour live concert ubu nkomereje mumajyaruguru Mumugi wa musanze aho ngiye kwifatanya nabantu baho kuramya no guhimbaza Imana aho nzifatanya numuhanzi jado sinza choral Gosheni ndetse na Imela worship team itariki ni 17/09 saa 14h:00″

umuhanzi Jado sinza nawe azaba ahabaye

iki  gitaramo kiswe ““CALVARY Tour” kizitabirwa  na Korali Goshen  ikunzwe cyane mu  mujyi wa Musanze  hamwe na Imela worship team

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YISE ” KARUVALI “

Kanda  hao usome izindi nkuru bijyanye

Danny Mutabazi aravuga uko yiyumva nyuma y’Ivugabutumwa rizenguruka Igihugu yatangiriye I Rwamagana

Mutabazi Danny agiye kuzenguruka u Rwanda yibutsa abantu isoko y’agakiza

IBYIRINGIRO.RW 
(Visited 8,483 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo