KANYOMBYA 2

MUSANZE: Kanyombya yinjiye mu Rusengero abakirisito bareka ikibwirizwa cya Musenyeri bamukomera amashyi

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 11, 2017

Umukinnyi wa Filime nyarwanda akaba n’umunyarwenya Kayitankore Njori kuri iki cyumweru taliki ya 10Nzeri2017 ahagana saa yine z’amanwa yatunguye  abakirisito  b’ i Musanze   yinjira  mu rusengero rwa EAR Cathedral Yohani […]




Umukinnyi wa Filime nyarwanda akaba n’umunyarwenya Kayitankore Njori kuri iki cyumweru taliki ya 10Nzeri2017 ahagana saa yine z’amanwa yatunguye  abakirisito  b’ i Musanze   yinjira  mu rusengero rwa EAR Cathedral Yohani umubatiza wera mu karere ka Musanze agenzwa n’ inkuru Nziza  yo guhamya aho  Yesu  yamukuye .

KANYOMBYA 2

Mu gihe Musenyeri(Bishop) Dr.Laurent Mbanda yari ari gutanga ikibwirizwa nibwo uyu Kanyombya yinjiye ,maze abakristo bari bicaye hafi y’umuryango batangira gusakuza bishimiye kubona uyu mukinnyi wa Filimi Kanyombya

Uko yatambukaga (Kanyombya)yegera ibyicaro yari yateguriwe imbere niko abantu barushagaho kumurangarira      ,batitaye ko ari mu mwanya w’ijambo ry’Imana.Gusa yabimye amaso aboneza mu ntebe yari yateguriwe maze akihagera abanza kunamira musenyeri wari aho imbere .yageze mu ntebe ye kandi arasenga ,ibintu byatangaje benshi kubona Kanyombya wari witwaje na Bibiliya yera mu ntoki asenga

KANYOMBYA 1
Umukinnyi wa Filime nyarwanda akaba n’umunyarwenya Kayitankore Njori

Kanyombya aganira  n’ umunyamakuru wa IBYIRINGIRO.RW amubaza  icyamugenzaga muri uru rusengero yagenzwaga  yagenzwaga no gutanga ubuhamya ,abwira abantu iby’ubwami bwa Kristo kuko ngo yabonye gukomeza kubatwa n’ibyaha ntacyo byamugezaho.    Avugako ubu ikigezweho ari ugukurikira Yesu kuko ariwe  watwitangiye akadupfira Ku musaraba

Tumubajije iby’uyu musatsi we bivugwa ko nyuma ndetse na mbere yo kubatizwa yabwiwe kogosha ariko akabitera utwatsi ,yadusubijeko  no muri Bible havugwamo umugabo wari warateretse umusatsi yakogoshwa agahura n’ibyago.Akaba yaradutsembeyeko adashobora gukuraho umusatsi ngo keretse niba dushakako nawe ahura n’ibyago nk’ibyabaye kuri Samusoni uvugwa muri Bible ati kandi nabwo keretse munzaniye umugore.

kanyombya 4

Uyu Kanyombya uvugako akomeje inzira y’agakiza yavugishije abatari bacye ,bibaza mu by’ukuri niba ari agakiza cyangwa niba byaba ari ugushakira amaronko muri gospel .We ubwe akaba avugako  abantu batagakwiye kumurebera mu ndorerwamo ya cyera kandi we yarahindutse agapfa ku byaha .Asaba abantu ko batareba umusatsi we kuko ngo umusatsi atariwo ukizwa hakizwa nyirawo kandi ko ngo imyambarire nayo atariyo iranga umuntu ukijijwe nka Kanyombya.

NDAGIJIMANA Flavien /ibyiringiro.rw

 

(Visited 394,588 times, 48 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo