paul

Imana yaragarutse isigaye irara i Rwanda – Perezida Paul Kagame

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 10, 2017

 Perezida  Paul Kagame  yasubije ikibazo  kibazwaga na benshi  mu banyarwanda  aho Imana  yari yariyaragiye   mu  mahano  yagwiriye   u Rwanda  muri Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994,  abahamiriza ko  Imana […]




 Perezida  Paul Kagame  yasubije ikibazo  kibazwaga na benshi  mu banyarwanda  aho Imana  yari yariyaragiye   mu  mahano  yagwiriye   u Rwanda  muri Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994,  abahamiriza ko  Imana yagurutse  isigaye irara i Rwanda  kandi  bakwiriye kubisigasira.

36328227383_f74cf1ce3b_b
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

 

Mu masengesho yateguwe  n’ umuryango   wa Rwanda Leaders Fellowship bafatanyije  n’umuryango  wa  Peace Plan utegura igikora cya Rwanda shima Imana  yabaye  kuri iki cyumweru  tariki ya 10 Nzeri 2017   yahuriwemo  n’  abayobozi  bakuru b’  igihugu cy’ u Rwanda   n’ abayobora amadini n’ amatorero yo mu Rwanda ,mu gikorwa cyo  gushima  Imana ko  yabanye n’  abanyarwanda   mu  bihe  by’ amatora  , n’ ibihe  byakurikiye ho  by’ irahira  ry’ umukuru w’ Igihugu watowe ariwe  nyakubahwa Paul Kagame   , Perezida wa Repuburika  yahamirije abanyarwanda  ko Imana  isigaye irara i Rwanda

 

Mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika  Paul Kagame  yagejeje  ku bitabiriye aya masengesho yavuze ko :“nubwo  Amateka  yaranze igihugu cy’ u Rwanda  yahinduye igihugu  kutararwamo  n’ abantu bituma n’  Imana igira ubwoba  ntiyarara  mu Rwanda , bitewe   n’ abanyarwanda  na Politiki  mbi , avuga ko  bitazongera  kandi ko Imana isigaye  irara i Rwanda  dukwiriye  kurushaho  kubisigasira  twivuye inyuma”

Aya amasengesho akaba yahuriwemo n’abayobozi banyuranye  bakuru b’ igihugu cy’ u Rwanda  n’ abayobozi bayobora  amatorero n’amadini abarizwa  mu Rwanda ku ntego yo gushima Imana  uko yabanye n’ abanyarwanda  mu gikorwa cy’ amatora  no mw’ irahira  ry’ Umukuru w’ igihugu  by’umwihari ko  yashoboje abanyarwanda guhitamo  umuyobozi mwiza  Nyakubahwa Paul Kagame .

 

abayobozi b’ Igihugu batandukanye mu masengesho yo Guahima Imana

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 45,266 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo