36952935856_62c521241e_b

Aime uwimana , Israel Mbonyi, Patient Bizimana , bishimiye gufatanya n’ abayobozi Bakuru b’ Igihugu gushima Imana .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 10, 2017

Kuri iki cyumweru Tariki ya 10 Nzeri 2017 mu nzu    mbera byombi   ya Convetion Center habereye   amasengensho  yo gushima Imana  kubyo  Imana yakoreye  abanyarwanda   mu Bihe  by’ amatora , n’ […]




Kuri iki cyumweru Tariki ya 10 Nzeri 2017 mu nzu    mbera byombi   ya Convetion Center habereye   amasengensho  yo gushima Imana  kubyo  Imana yakoreye  abanyarwanda   mu Bihe  by’ amatora , n’ irahira ry’  umukuru w’ Igihugu  banashima  Imana  ko bitoreye  umuyobozi ubabereye  ariwe  Nyakubahwa  Perezida Paul Kagame

36952935856_62c521241e_b

Abahanzi Aime uwimana , Israel Mbonyi, Patient Bizimana , Guy  Badibanga ….. baririmba indirimbo zihimbaza Imana  bagaragaye mu gikorwa cy’ amasengesho  yo gushima Imana  cyateguwe na Rwanda  Leaders Fellowship  ifanyije na Peace Plan   itegura  igiterane  cya  Rwanda shima Imana  .

abahanzi Patient Bizimana , Israel Mbonyi baririmba mu masengesho yo gudhima Imana

Aya masengesho yahuje   abayobozi batanukanye  b’ Igihugu   barangajwe imbere na Nyakubahwa Prezidant wa Repubulika  Paul Kagame  n’ abayobozi  ba matorero n’ amadini akorera mu Rwanda , bashima Imana yabanye  n’ abanyarwanda  mu bihe by’ amatora  u Rwanda  rwarimo  no kuba yarabahaye  umuyobozi mwiza

Aba  bahanzi  baririmbye muri aya masengesho  bagize  ibyo batangariza  ikinyamakuru ibyiringiro.rw  kubijyanye  nuko bafata  aya masengesho yo gushima Imana kw’abayobozi  b’ igihugu , nuko bakiriye kuririmbira abayobozi  bakuru  barimo  na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Umuramyi akaba  n’ umuhanzi  Uwimana  Aime yagize ati :” Ni umugisha kuba hamwe n’abayobozi bafite ishimwe ry’Imana muri bo”  Nka njye  Gushima Imana nk’igihugu n’ ukureba aho Imana ikivanye(ituvanye) n’aho tugeze maze tukibuka ko ibyiza byose twagezeho tubikesha Imana, tukayishimira”

Umuramyi akaba n’ umuhanzi Uwimana Aime

Israel Mbonyi  umuhanzi ukunzwe na benshi  yagize  ati:” N’umunezero kandi ni namahirwe akomeye Kugirirwa Ubuntu bwo huhagarara Imbere yabayobozi Imana yahaye kuyobora Igihugu” Kuri jye  gushima Imana kw’ abayobozi  bakuru b’ igihugu   bivuze ko “ ari Ukwimika Imana mugihugu”

umuhanzi Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi  yongeyeho ko  nkabahanzi bakwiriye gushima Imana  ko yabahaye  ubwisanzure  mu kuvuga ubutumwa …. Yagize ati :” Dukwiriye gushima Imana Ko yaduhaye abayobozi batwemerera kuvuga Ubutumwa Mumudengezo . Tukaririmba Indirimbo zihimbaza Imana , zigacurangwa kandi zikumvwa mu gihugu”

Patient Bizimana  nawe yatangarije  ikinyamakuru ibyiringiro.rw  uko  yakiriye  kwifatanya n’ abayobozi  bakuru b’ igihugu  mu masengesho yo gushima Imana agira ati “N’umugisha ukomeye kandi  nk’abanyarwanda dufite byinshi tuyishimira kubwo kugenda neza kwamatora,Dawidi we yategetse umutima we at :”Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.”

Yakomeje adutangariza ko nk’abahanzi “ Ni byinshi  twashima  Imana nkuko byagarutweho cyanee mu masengesho yuyu munsi nk’abahanzi  turashima cyanee kubwo kurindwa n’IMANA mu  igihugu cyose ikoresheje abayobozi beza IMANA yaduhaye, twashima Imana kandi ubwisanzure  dufite mu mpande zose zirimo no gukora ibitaramo bigari kandi mumutekano usesuye”

Aya  masengesho  yariribwemo   n’ aba bahanzi  bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza  Imana  mu Rwanda  yarafite  intego  yo gushima Imana yabanye n’ abanyarwanda mu bihe by’ amatora no  mw’ irahira  rya  Perezida  byumwihariko  no gushimira Imana yahaye abanyarwanda  gutora umuyobozi mwiza ariwe  Paul Kagame

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 37,698 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo