WhatsApp Image 2017-09-06 at 19.04.51

UBUHAMYA: Karegeya Appolinaire wavukiye mu muryango warutunzwe n’ ubuhinzi budafatika arahamya ko nta kure Imana Itakura umuntu

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 8, 2017

Uyu mugabo Karegeya  Appolinaire ubusanzwe usengera mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa Karindwi ,atuye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze;urusengero asengeraho rwitwa NYABITARE Uzamuka umuhanda ujya mu Kinigi ,usigaje […]




Uyu mugabo Karegeya  Appolinaire ubusanzwe usengera mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa Karindwi ,atuye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze;urusengero asengeraho rwitwa NYABITARE

WhatsApp Image 2017-09-06 at 19.04.51
Karegeya Appolinaire uvuga uko yagiriwe neza n’ Imana avuko ntahantu kure Imana itagukura

Uzamuka umuhanda ujya mu Kinigi ,usigaje nka metero 1000 ngo ugere mu Kinigi centre ubona ahantu hari inzu ituburirwamo imbuto izwi nka green house mu cyongereza.Ushobora gutekerezako ari iya Leta ,siko biri ariko kuko ari iya Karegeya kandi ngo akaba yarayikuye mu buhinzi

Avuga ko kenshi yajyaga gusenga Ku isabato akabona abandi bavuga uko Imana igira neza ,nawe akumva ko umunsi umwe bishobora kuzamuveraho ariko agacibwa intege n’uko atatekerezaga aho byaturuka kuko ngo Papa umubyara na Maman we bose bari abahinzi kandi ba bandi bahingira kurya gusa ntibasagurire isoko.

WhatsApp Image 2017-09-06 at 20.14.09
Iyi ni inzu ijyanjye n’ igihe Imana imaze kugezas kuri Karegeya Appolinaire

 

Ngo nyuma yo kubona imvune mama we yagiraga yikorera umufuka w’ibirayi akawukura ahitwa BISATE awujyanye mu mujyi wa MUSANZE (mu Ruhengeri nkuko we abivuga) ngo akagerayo ijosi risa n’iryatebeye,byatumye afata umwanzuro avugako atazafata isuka .Yagiye kwiga agera mu wa 2 secondaire biranga ,abura amafaranga maze ngo ibyo yatinyaga (guhinga aba aribyo bimubaho).

Yatangiye guhinga ubwo ariko ngo akumvako Imana  izamufasha Byaje gukunda ,maze atangira ahinga ibirayi ,aza kubona amahugurwa nk’umuhinzi wagaragazaga icyizere maze ayabyaza umusaruro karahava

Avuga ko ngo ubu yageze muri Kenya ,Uganda ,ndetse no mu mahanga ya kure nko mu Bufaransa,mu Bubiligi,Amerika ,n’ahandi .aha hose akaba yoherezwayo na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ngo akarishye ubwenge mu buhinzi .Ibi byose ngo akaba ari ukubera Imana kuko ngo we kubwe n’amashuri ye abiri byari nk’inzozi

WhatsApp Image 2017-09-06 at 22.02.18

Kuri ubu ngo afite green house ihagaze miliyoni 40 ,imodoka agendamo ,amasambu menshi kandi meza ahingamo ibirayi,urutoki ngo n’ubwo mu bisanzwe mu Kinigi rutahera ariko we ngo rwaraje kubera Imana

Uyu mugabo ngo ageze aho n’abaturanyi be bavugako ngo ari Imana yamwihereye umugisha kubera kuvuga uko babivuga, Avuga ko ageze ku rwego rwo gufata amazi y’imvura maze mu gihe cy’izuba akayakwiza mu mirima ye yose ,cyane ko ari myinshi kuko urebye asa n’uwihariye agasozi kose.

Uyu mugabo bigaragara ko amaze gutera intambwe ndende mu buhinzi avuga ko ngo ubu amaze kuva Ku kwitwa umuhinzi ahubwo ubu ngo ari umutubuzi Ku buryo abahinzi ntangarugero baturutse imihanda yose baza kumwigiraho .Ndetse nawe akaba yumva yifuza gusangiza abandi benshi ngo bagere ikirenge mucye kuko ngo ari impano y’Imana .Ageze Ku makusanyirizo menshi u’ibirayi,ndetse akaba anayoboye koperative y’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi mu turere twa Rubavu,Nyabihu,Musanze,Burera na Gicumbi

Dore amafoto agaragaza aho Imana  imaze kugeza Karegeya  Appolinaire    

WhatsApp Image 2017-09-06 at 21.33.42

 

WhatsApp Image 2017-09-06 at 21.44.23

 

WhatsApp Image 2017-09-06 at 21.44.31

 

WhatsApp Image 2017-09-06 at 21.55.28
Karegeya Appolinaire asigaye ahinga agasagurira amasoko

 

WhatsApp Image 2017-09-06 at 22.02.13

 

NDAGIJIMANA Flavien / Ibyiringiro. rw

(Visited 37,259 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo