WhatsApp Image 2017-09-07 at 19.03.05

Korali Jehovanis ibarizwa kuri Cathedral Yohani umubatiza mu myiteguro ikaze yo kumurika Album ya mbere y’ Amashusho

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 8, 2017

Korali Jehovanis  ikorera umurimo w’ Imana  mu itorero rya Ear cathedral yitiriwe Yohani Umubatiza Wera mu mujyi wa Musanze iri mu myiteguro  ikomeye  yo Kumurika ku mugaragaro Album yabo kuri […]




Korali Jehovanis  ikorera umurimo w’ Imana  mu itorero rya Ear cathedral yitiriwe Yohani Umubatiza Wera mu mujyi wa Musanze iri mu myiteguro  ikomeye  yo Kumurika ku mugaragaro Album yabo kuri icyi cyumweru taliki 10 Nzeri 2017

WhatsApp Image 2017-09-07 at 19.03.05
Korali Jehovanis ikorera umurimo w’ Imana mu itorero rya Ear cathedral yitiriwe Yohani Umubatiza Wera

Mu kiganiro Ubwo umunyamakuru w’ibyiringiro.rw  yabiranye na  Amani Umuyobozi w’iyi korali  ubwo  yabasuraga yasanze imihigo ari yose ,basubira mu ndirimbo ku buryo ngo abazitabira uyu muhango bazabona abaririmbyi beza mu majwi y’umwimerere (Live)abacuranzi ,ababyinnyi,…batubwiyeko kandi iki gikorwa kizanitabirwa na bamwe mu bahanzi bamenyerewe hano mu Rwanda mu gusetsa barimo Kanyombya n’abandi barimo abaririmbyi bazaturuka mu gihugu cya Uganda kuko ngo naho bahafite imshuti nyinshi.

WhatsApp Image 2017-09-07 at 19.03.03

Aba baririmbyi ba korali Jehovanis bagiye gushyira hanze uyu muzingo,nyuma y’ibihe bitandukanye bagiye banyuramo byinshi bitaboroheye.

WhatsApp Image 2017-09-07 at 19.03.09
Korali Jehovanis ikorera umurimo w’ Imana mu itorero rya Ear cathedral yitiriwe Yohani Umubatiza Wera ikora amashusho

 

Dore Amateka ya Korali Jehovanis

Chorale Jehovanis ni umutwe w’abaririmbyi ukorera umurimo w’Imana muri Cathedrale Yohana Umubatiza Wera, mu Itorero Angilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Shyira. Yatangiye mu mwaka wa 1989 itangira yitwa Turirimbire Yesu, itangizwa n’abantu umunani ari bo: Kabera, Judith Mukamunana, Nsengiyumva Samuel, Munyazikwiye Elyse, Mutabaruka J.Baptiste, Nzitabera, Esperance , Mutezintare Augustin. Ikaba yari iyobowe na NSENGIYUMVA Samuel. Mu bayitangije umwe ni we ukiyiririmbamo akaba anayibereye Umutoza (Dirigeant). Yafashe izina Yehovanisi (bisobanura ngo Uwiteka ni We bendera ryacu) mu mwaka wa 1992 (Kuva 17:15) ikaba yari ifite abaririmbyi bagera muri makumyabiri (20).

Chorale Yehovanisi yagize uruhare runini mu kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino mu gihugu:

  • Yazengurutse mu maparuwase hafi ya yose yo muri Diyoseze ya Shyira cyane cyane mu gihe yari itarabyara Kivu
  • Yasuye Diyoseze ya Kigeme yifashishwa gukora amavuna mu maparuwasi.
  • Yasuye Paruwasi ya Kacyiru, ijya kuvuga ubutumwa mu Bugesera kuri Paruwasi ya Mbyo.
  • Yamamaje inkuru nziza ya Yesu Kristo mu bucidikoni yerekana Filime y’ubuzima bwa Yesu.
  • Yifashishijwe mu kugarura ababaga bataye umurimo w’Imana mu itorero Anglican.
  • Yifashishijwe mu gushinga amakanisa atandukanye muri Diyoseze ya Shyira

Muri izo ngendo zose twahuye n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku buryo bwo kugera aho twabaga tugiye kuvuga ubutumwa, ku buryo hari igihe twagendaga mu modoka ya Dayihatsu imvura iratunyagira, ubundi tugatwara ibyuma ku magare. Hakaba n’ubwo twifashishaga amagare ya bagenzi bacu mu gutwara abaririmbyi. Muri make twakoze umurimo mu bihe twabonaga ko bishoboka n’ibidashoboka.

Icyadufashije gukora uyu murimo kandi ni ukwitanga tumaramaje nta n’uwikanyizaga cyangwa ngo agire ubugugu. Kandi iyo dutekereje dusanga intego y’ivugabutumwa dufite igenda igerwaho kuko n’ubuhamya buturuka mu bo twasuye burabigaragaza.

Mu bikorwa by’iterambere, twagiye I Bukavu gukora Album y’amajwi, twaguze ibyuma bidufasha gukora umurimo ku buryo aho twajyaga hose twahakuraga inshuti kuko tuba twabasusurukije. Urugero turi I Bugesera baduhaye intama n’inkoko.

Imana kandi yagiye iturinda impanuka zitandukanye mu ngendo twakoze hirya no hino.

WhatsApp Image 2017-09-07 at 19.03.08

NDAGIJIMANA Flavien / Ibyiringiro. rw

(Visited 6,779 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo