mama furaha.jpg edt

IGIHE CYO GUSUBIRA I WACU KO KIGEZE AHO WARITEGUYE

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 8, 2017

  2 ABAKORINTO 5;20 Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge […]




 

2 ABAKORINTO 5;20

Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana,

Ijambo ryarabwiye ngo turintumwa mukimbo cya Kristo harinaho ryavuze ngo turabakozi mukimbo cya Kristo bisobanure ko duhagarariye ijuru hano mwisi mbese turi bambassadori bahagarariye ijuru hano mwisi

mama furaha
Ev mama Furaha

Ubundi nziko ambassador w’igihugu runaka

Iyo ahagarariye igihugu byanze bikunze umutekano we ibimutunga umushahara biva mugihugu ahagarariye. Kdi ntawagira icyo amutwara mugihe igihugu ahagarariye kitabyemeye

Uko niko natwe dukwiye kumera yemwe ba ambassaderi b’ijuru mwisi!! Nitwe tubwirwa

Mumenyeko turi ba ambassaderi kdi ntakintu nakimwe isi izaduha mugihe igihugu cyo mwijuru duhagarariye kitabyemeye

Kdi nanone isi turimo nk’abambassaderi ntaburenganzira idufiteho ijuru ritabyemeye kuko tutari abaturage bayo twe iwacu ni mwijuru niho badufiteho uburenganzira gusa

Nuko rero ndagirango bwire abera bose ko igihe cyo guhagararira ijuru mwisi kigeze kumusozo

Buri mu ambassaderi arasabwa gutunganya ibye byose kdi ntiyibagirwe na passport ariyo gakiza

Kuko igihe cyo gusubira iwacu gisohoye.iwanyu
Bambassador weee reba ko imyambaro yawe itunganye urebe neza ko witeguye gusubira iwanyu

Nusanga utaritegura witegure neza utere ipasi witunganye muri byose kuko ntagisigaye

Impamvu ntayindi nuko igihugu turimo kugeza ubu gifite umutekano muke cyaneeee!!!! Kdi namwe murabizi ko iyo igihugu gifite umutekano muke ba ambassaderi bose barataha bagasubira mugihugu tura hamagawe
rero natwe twitegure gutaha kuko ntawamenya nubu wakumva duhawe uburenganzira isuzume nanjye nisuzume dusabe nyiri igihugu adufashe kwitegura nezaaaa kuko niwe udufiteho uburenganzira

Gusa nyiri igihugu araburira aba ambassadors barangaye ngo nibamenye ko igihugu barimo ntagihe bafitemo bityo

Ahari ntawamenya nubu twajya kumva tukumva baraduhamagaye. Mbese mugenzi waba witeguye gutaha? Baza umutima wawe nanjye mbaze uwanjye niba duhamanya kuko umutima w’umuntu ni umucamanza utarya ruswa.

Ev.MAMAN FURAHA

(Visited 4,354 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo