Bishop Fidel masengo

HARI IBYISHIMO BIDAHUNGABANYWA N’IBIBAZO

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 8, 2017

  Habakuki 3:17-18 ” Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa […]




 

Habakuki 3:17-18 ” Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.

Biragoye kuba uri mu bibazo ngo ureke kubabara kuko ibibazo biba bigamije kudutera umubabaro. Indwara, gupfusha, gukena, gusonza, kubura akazi, gusuzugurwa, kurenganwa, kubeshyerwa bibereyeho kubabaza umutima.

Habakuki yahuye n’ikibazo gikomeye kugeza ubwo abwira Imana amagambo akaze ati: “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize (1:2).

Ntabwo ari Habakuki wenyine kuko no muri Zaburi za Dawidi na Azafu hari amagambo asa n’ayo:
Zaburi 6:3 – Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye, Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi.

Zaburi 77:2 – Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye, Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye, Na yo irantegera ugutwi.

Zaburi 77:3 – Ku munsi w’umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana, Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora, Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro.

Bishop Fidel masengo
Bishop Fidel masengo

Zaburi 77:4 – Nibuka Imana ngahagarika umutima, Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari.

Zaburi 142:3 – Ndasuka amaganya yanjye imbere ye, Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere.

Ayo magambo ahuye cyane n’ayo tujya tubwira Imana duhuye n’ibibazo ubwo tuvuga ngo: Mana wankijije? Wandenganuye? Wanyumvise? Mana ntakirako wacecetse? Urihe? Ntabara! ndengera!

Habakuki yavuganye aya magambo akababaro nk’umuntu wese utumva ukuntu uwagombaga kumurengera kandi abishoboye atabikora.

Ariko mwibuke ko Imana igira umugambi wayo. Nicyo cyatumye imubwira ngo “Ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa (1:5).

Imana yari izi ko ibihe barimo kunyuramo bitari kureka babona icyo irimo gutegura. Ntibashoboraga kumva ko “ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga (Zab 30:6).

Nyuma yo kwisanga mu bibazo bitari ngombwa, Habakuki yagaruye ubwenge avana amaso ku bibazo, ava mu guca imanza no kuzimurira Imana, ahubwo ayihanga amaso. Niko kuvuga ngo:

Habakuki 2:1- Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.

Dore amwe masomo nize muri bino byanditswe:

1) Buri Mukristo araterwa. Nta rukingo nawe ufite;

2) Abakristo bashikamye bakomerera mu bibazo aho kuneshwa nabyo. Aha niho Yobu atubera urugero rw’ikirenga;

3) Imana mu Bumana bwayo ishobora kandi ikunze gukoresha ibibazo twahuye isohoza umugambi wayo;

4) Umukristo utakaje ibyishimo mu bibazo yinjira mu kaga kuko aba atakaje kwizera;

5) No mu gihe utumva ibikubaho, ni ngombwa gukomeza kwizera no gusenga kugirango umwanzi atakwiba ibyishimo;

6) Umunezero wacu uba aho ibibazo bitagera. Nicyo Habakuki yamenye;

7) Umukristo nyawe ntasabwa kwihanganira ibibazo (ni bito) asabwa kwishima no mu bigeragezo.

Ndakwifuriza kwishimira Imana mu byo unyuramo byose…Shinga imizi mu Bafilipi 4:4. mugire umunsi mwiza ndabakunda

Dr. Fidele Masengo

Foursquare Church Kimironko

(Visited 7,669 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo