21125582_10159198721285147_1333122512186602238_o

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera igiterane cy’ Abaramyi kiswe ” Over Flow Worship Conference”

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 8, 2017

Heavenly Melodies Africa  itsinda rizwi cyane muri Africa  mu  ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryateguye  igiterane cy’ abaramyi  kiswe ”  Over Flow Worship Conference  kizahuriramo abaramyi  baturutse mu bihugu […]




Heavenly Melodies Africa  itsinda rizwi cyane muri Africa  mu  ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryateguye  igiterane cy’ abaramyi  kiswe ”  Over Flow Worship Conference  kizahuriramo abaramyi  baturutse mu bihugu bitandukanye  byo muri Afurika nka   Uganda , u Rwanda , burundi ,Zambia …….  bahujwe n’ intego imwe yo kuramya Imana.

21125582_10159198721285147_1333122512186602238_o

igiterane Over Flow Worship Conference  kizamara iminsi 3   kuva tariki ya 10.11,12 Nzeri 2017  aho   kizarangwa no guhugura abaramyi batandukanye  bayobora amatsinda yo kuramya no guhimbaza baturutse mu nsengero zitandukanye , iyi minsi itatu yose  abaramya bakazajya bateranira  ku rusengero rwa CLA Nyarutarama

Heavenly Melodies Africa, itsinda rikorera mubihugu bitandukanye bya  Africa nka Kenya, Urwanda, Uburundi na Uganda. abagize iri tsinda muri ibyo bihugu bose bazaba baje kwifatanya n’abanyarwanda muri iyi conference izamara iminsi 3.

Image may contain: 1 person, standing
Umuyobozi wa Heavenly Melodies Africa bwana Fabrice Nzeyimana

 

Umuyobozi wa Heavenly Melodies Africa  bwana Fabrice  Nzeyimana yatangarije ikinyamakuru ibyiringiro.rw ko nyuma yuko hagiye haba ibiterane byinshi  byateguwe  n’ amatorero ,  abonako igihe kigeze ngo  abaramyi nabo bagire  igikorwa kizajya kibahuza  basabane ,  banungura  ibitekerezo n’ ubumeni mu murimo bakora  wo kuyobora amatsinda  yo kuramya no guhimabaza Imana, kadi ko hari hakenewe ahantu abaramyi bahurira n ‘abashumba   ngo bareberehamwe ndetse  banashake umuti w’ ibibazo  bahura nabyo mu murimo w’ Imana bakora

yakomeje adutanagariza uko gahunda  y’ iki giterane cy’ abaramyi kiswe ” Over Flow Worship Conference  iteye agira ati “Kucyumweru 4pm-8pm: Hazoba igitaramo gikomeye co kuramya aho tuzifatanya n’abanyarwanda bose mu cyumweru cya thanksgiving.

Mugitondo Kuwambere no kuwa kabiri 11th 7AM-12:30,  hazabaho gahuunda yo guhura n’abaramyi ndetse n’abashumba b’amatorero muri conference izabera kuri CLA Nyarutarama. Intego y’ibiganiro ni “The Place of worship in the local church

Image may contain: 2 people, people smiling

iki giterane cy’ abaramyi kiswe ” Over Flow Worship Conference kizitabirwa n’ abaramyi bakomeye nka Timothy Kaberia wo muri Kenya, uyu niwe yatangije igikorwa kizwi nka AFLEWO, Dudu Niyukuri umuhanzi akunzwe cane hano mu rwanda, Racheal Nanyangwe ava mu gihugu ca Zambia nawe ni umuhanzi azwi ku rwego rwa Africa, Hum Kay ava mu gihugu ca Uganda, Pastor David Ewagata wo muri Kenya.

byakarusho  hazagaragaramo  abaramyi babanyarwanda  nka Aime Uwimana na Kavutse Olivier na Amanda Kavutse
Image may contain: 3 people, people smiling, people standing
Image may contain: 3 people, people smiling, people standing
Kavutse Olivier na Fabrice bagiye kwakira umuramyi mugenzi wabo ku kibuga cy’ Indege i Kanombe

Kugira ngo umuntu abashe kwitabira ibi biganiro  agomba kuba ari mu buyobozi bwa Worship Team, ari Umuhanzi wa Gospel, band cyangwa  abakora muri technique. Abandi bazitabira ni abashumba b’amatorero. Naho nta mafaranga tuzishuza, ariko kugira umuntu yemererwe kubibamwo agomba kwiyandikisha kuri iyi link: http://www.hmafrica.com/event-registration/

Image may contain: 1 person, smiling, text

 

Image may contain: 2 people

 

Image may contain: 1 person, smiling

(Visited 7,342 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo