int

MUTWARE INTWARO ZOSE ZIMANA – Ev MAMAN FURAHA

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 5, 2017

ABAEFESO 6 ;11–13 Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka […]




ABAEFESO 6 ;11–13

Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.
Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

int

Ubusanzwe umukristo hano kwisi ashushanywa umusirikare

Ubundi iyo bahaye umuntu igisirikare barabanza bakamujyana kwikosi iyo avuyeyo     bababamuhaye uburenganzira bwose mu bijyanye n igisirikare bakamuha intwaro imbunda .amasasu. umukandara. nicupa ry’amazi kdi ntajya ashyira intwaro hasi niwe nazo

Nububuzima bwa gikristo iyo umuntu amaze kwemera Yesu nk’umwami n’umukiza we asabwa gutwara intwaro zose z’Imana kdi izo zitandukanye ni zomwisi
Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.

Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

Umukristo mwiza agomba gutwara izintwaro zose aho agenda hose.ibyo akora byose.mukazi .acuruza. yiga.ari mugikoni ari muri Chorale aho ayobora.aho a bwiriza.

Ntidukwiye kuzirambika naho byagenda gute waba urumumunezero  ntukagutere kurambika izintwaro .wabaubabaye ujye uzigundira ukennye ukize ujye uzigundira
Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

Ijambo ryimana ryaravuze ngo ninde uzahagarara kumusozi wanjye wera benedata njye nabonye uzahahagarara uruzaba yaratwaye izintwaro zose zimana

Izintwaro iyo wazitwaye ubasha guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani

Ndangije mbifuriza gutwara izintwaro zose z’Imana

Ev MAMAN FURAHA

(Visited 10,674 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo