WhatsApp Image 2017-09-02 at 22.20.32

Musanze : Abayisilamu bo ku musigiti mukuru bagaburiye abagororwa bo muri gereza nkuru banabasigira ubutumwa bwubaka imitima

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 5, 2017

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu  taliki 02.09.2017 nibwo bamwe mu bayobozi b’abayisilamu  bo ku musigiti mukuru w’abayilamu wa Musanze binjiye muri gereza nkuru ya Musanze izwi nka 1935 […]




Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu  taliki 02.09.2017 nibwo bamwe mu bayobozi b’abayisilamu  bo ku musigiti mukuru w’abayilamu wa Musanze binjiye muri gereza nkuru ya Musanze izwi nka 1935 ,nta kindi kibajyanye  kitari ukugaburira bamwe mu bagororwa biganjemo abo mu idini ya Islam.

WhatsApp Image 2017-09-02 at 22.20.32

Sheikh Mutabaruka Assouman ni Imam w’umusigiti mukuru wa Musanze ,mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Energy Radio 88.8 FM ikorera mu karere ka Musanze dukesha iyi nkuru  ;yavuzeko iki gikorwa bagikoze kuko ngo n’ubusanzwe idini ya Islam irangwa no gufasha ,cyane cyane ngo ihereye ku bababaye kandi ngo n’aba bakaba bari muri icyo cyiciro

Yavuzeko iyi gereza irimo abagororwa b’abayisilamu bagera kuri 72 barimo 40 b’abagabo na 30 b’abagore ariko bakaba bagaburiye abasaga 200  kuko ngo idini rya Islam ritavangura.

Uyu Imam yavuzeko ngo ibi babikoze mu rwego rwo gusangira ,basabana ,bishimima ku munsi mukuru wa  IDD-EL-ADHUHA ari yo  bita i Layidi nkuru

WhatsApp Image 2017-09-02 at 21.43.39

Twegereye bamwe mu bagororwa bahawe kuri aya mafunguro badutangarizako byabanejeje cyane kuko ngo aho bari bari mu ishuri kandi bakazahava barahindutse .Badutangarije ko bakoze ibyaha ariko ko kuri ubu bamaze kumva amakosa bakoze bakaba bari mu bihe byiza byo kubana n’Imana .

WhatsApp Image 2017-09-03 at 00.01.38

⁠⁠⁠Sheikh Assouman yasabye Allah gufasha aba bagororwa maze bakazabona ku mbabazi n’ubwiza bwe.

Tubibutse ko umunsi mukuru wa IDD-EL-ADHUHA wabaye kuwa gatanu taliki ya 01 Nzeli 2017 ,gusa ngo gusangira bikazamara iminsi igera kuri itatu ,bivuzeko birangira kuri iki cyumweru

NDAGIJIMANA Flavien /ibyiringiro.rw

(Visited 14,121 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo