hhhhhhhhh

Itorero Blessing Centre ryateguye igiterane kigamije kubaka no gusana Imiryango

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 5, 2017

Itorero blessing Center Church riyoborwa na Pastor Paul Mucumbitsi ryateguye igiterane cyihariye cy’umuryango kizajya kiba buri mwaka aho kizamara iminsi ine kibera mu karere ka Kicukiro aho iri torero ribarizwa […]




Itorero blessing Center Church riyoborwa na Pastor Paul Mucumbitsi ryateguye igiterane cyihariye cy’umuryango kizajya kiba buri mwaka aho kizamara iminsi ine kibera mu karere ka Kicukiro aho iri torero ribarizwa kuva ku italiki ya 7 kugera kuya 10 z’ukwezi kwa 9 uyu mwaka wa 2017.

WhatsApp Image 2017-09-05 at 14.29.37

Mu  kiganiro  Pastor Paul Mucumbitsi yagiranye  n’ ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  yadutangarije impamvu bateguye iki giterane kigiye kuba kunshuro ya  mbere cy’umuryango mu magambo ye yagize ati : “ Icyaduteye iki giterane nukugira ngo tubashe gukemura ibibazo bibera mungo (mu miryango) ariko ugasanga abantu bahugiye mu bintu byinshi ntibabashe gukemura ibyo byose ikindi nuko itorero ryacyu risobanura ngo twahawe umugisha kugirango natwe duheshe abandi umugisha bityo twifuza ko abagabo, Abagore, Abana bose hamwe bagomba kuba umugisha mungo zabo kuko urugo iyo ruhawe umugisha n’igihugu gihabwa umugisha ugasanga igihugu giteye imbere kubera umuryango.”
Ikindi yakomojeho nuko iki giterane cy’umuryango kizaba ari ngaruka mwaka kandi yanadutangarije ko Imana ikunda umuryango ariyo mpamvu Yesu Christo yaje akavukira mu muryongo kugira ngo abashe kuwukiza, yana vuze ko ikigamijwe nyamukuru ari ukwubaka umuryango mu buryo bwose no kuwusana.

Iki giterane cyatumiwe mo abakozi b’Imana batandukanye aho bazaba bigisha bagendeye kuntego y’iki giterane cy’umuryango iri muri “YOSUWA 24:15” muri aba bakozi b’Imana bazigisha muri iki giterane harimo Apostle Robert Musombolwa uzaba aturutse muri DR.Congo ndetse na Apostle David Kubwimana wahano mu Rwanda.
WhatsApp Image 2017-09-05 at 14.32.35
Uretse abavugabutumwa kandi muri iki giterane hazaba hari n’abaririmbyi batandukanye b’ibyamamare ba bano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana harimo nka Aline Gahongayire, Tonzi, Moise Niyongabo ndetse na Tehillah Worship Team , ndetse na Tehillah Drama Team (Blessing Center).

Biteganyijwe ko iki giterane kizatangira ku italiki ya 7 kugeza kuya 10 uyu mwaka wa 2017 naho amasaha bizajya bibera ni ukuva isaa kuminimwe z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro (17h00Pm – 20h00Pm) naho aho bizajya bibera ni kuri Blessing Center Church Kicukiro Niboyi.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 6,438 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo