maria_valentina_azaba_ari_kumwe_n_itsinda_ry_abanyamuziki_rizasusurutsa_papa_francis-44bc6

Colombia :Papa Francis azakirwa anataramirwe n’ umubikirakazi uririmba mu njyana ya Rap

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 5, 2017

Mu ruzinduko  rw’ umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis azakorera mu gihugu cya  Colombia  tariki  ya 6 kugeza kuya 11 Nzeri 2017 , hamaze kumenyekana bamwe mubazamwakira  […]




Mu ruzinduko  rw’ umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis azakorera mu gihugu cya  Colombia  tariki  ya 6 kugeza kuya 11 Nzeri 2017 , hamaze kumenyekana bamwe mubazamwakira  bamuha  ikaze  ,muri iki gihugu ,  baririmba indirimbo  zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop

 

papa 2
Papa Francis ugiye kugirara uruzinduko mu gihugu cya Colombiya

 

Mu buryo bwa tangaje abantu benshi  babakirisito b’ idini Gatolika mu gihugu cya Colombiya , basyize kurutonde  rw’ abazakira umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis  umubikirakazi witwa  Maria Valentina umuraperikazi  nk’ umwe mu  bagize itsinda rizamwakira  aho batangarije  ibiro ntaramakuru bya AFP ko  bamuhisemo mu buryo  bwo  kumwereka urukundo uko babishobora kose bakoresheje  umuziki

 

aho bagize bati :” Ikintu cyiza cyo kurapa ni uko biguma mu mutwe wawe mu buryo bworoshye. Kandi iyo bishyigikiwe n’ukuri mu ndiba, ariko Kirisitu, noneho bwo biba ari akataraboneka.”

Uyu muraperi w’umubikira yavuze ko mu gihugu cye banejejwe no kuba bagiye kwakira Papa Francis, ati “Colombia iguhaye ikaze kandi n’amaboko yombi.” Yongeye ati “Twese hamwe turavugira rimwe tuti ’Imana ihabwe ikuzo, yo nyir’ubushishozi yakutwoherereje ku bataka bwacu ngo utuyobore.”

Valentina akomeza avuga ko uburyo akoramo umuziki we bujya guhura neza n’ijambo Papa Francis akunze kubwiriza abato, abasaba gutinyuka bagasingiza Imana mu buryo bwose bashoboye, barushaho no kwibanda ku gutanga ubutumwa bw’icyizere n’inema y’urukundo.

Ati “Intego yacu irenze gusa gushimira Data wa twese, ni ukuba nk’ikoraniro ku buryo buri wese abasha kuririmbana na twe.” Hari aho yagize ati “Erega n’Imana ikeneye umwanya mu itangazamakuru ikamenywa na benshi binyuze mu buryo bugezweho muri iki gihe mu guhererekanya amakuru.”

Uyu wihayimana avuga ko kuba umubikira ari zo nzozi ze za mbere ariko gukorana umuziki arapa nabyo akabishyira ku mwanya wa kabiri. Ngo yifuza gukora indirimbo nyinshi, gusa by’umwihariko akifuza ko abakunda ijwi rye n’uko aririmba na bo bakwisanga muri Yezu Kirisitu.

Uyu mubikira w’umuraperi ubusanzwe witwa Maria Valentina de los Angeles akora ibizwi nka ’Rap’, yifashishije umuziki w’injyana y’Abalatini amaze kuririmba mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Let’s Take The First Step’ y’abitwa United Catholic Musicians azaba ari kumwe na bo.

Papa Francis azakorera uruzinduko mu gihugu cya Colombiya  gituwe n’ abaturage Miliyoni 47 ashimirwa kuba  ubwo yaherukaga muri iki gihugu  yarunze ubuyobozi buriho muri icyo gihugu cyiganjemo abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’abataravugaga rumwe na bo bari barayobotse iy’ishyamba.

 

 

 

Umuraperikazi w’ umubikira Maria Valentina, uri mu bazakira Papa Francis

 

 

 

 

 

src : Igihe

 

 

 

(Visited 8,460 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo