WhatsApp Image 2017-09-01 at 04.36.52

USA: Adrien Misigaro na Willy Uwizeye bazagaragara mu giterane “ Rwanda Rwandan Christian Convention 2017” Kigamije kwimikaza ubumwe n’ ubwiyunge

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 1, 2017

Muri leta zunze ubumwe  za Amerika  mu Mujyi wa Day Ton  hagiye kongera habera igiterane ngaruka mwaka   ku nshuro ya 3 kizamara iminsi 3 guhera   tariki  ya  1- 3 Nzeri […]




Muri leta zunze ubumwe  za Amerika  mu Mujyi wa Day Ton  hagiye kongera habera igiterane ngaruka mwaka   ku nshuro ya 3 kizamara iminsi 3 guhera   tariki  ya  1- 3 Nzeri 2017  kiswe” Rwandan Christian Convention 2017” kizagargaramo  abaramyi  bakunzwe cyane nka  Adrien Misigaro , Willy Uwizeye  n’ aba Bishop bakomeye  baturutse hiryano hino.

WhatsApp Image 2017-09-01 at 04.36.52

Rwandan Christian Convention n’ igiterane ngaruka mwaka  gitegurwa  n’ impuzamatorero  y’ abanyarwanda  baba mu bice bitandukanye  byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika  kigamije kugarura ubumwe n’ ubwiyunge mu banyarwanda   no kwigira hamwe ibyarushaho guteza imbere u Rwanda banimakaza  urukundo

Muri uyu mwaka wa 2017 igiterane Rwandan Christian Convention  2017 gifite  intego dusanga  mu gitabo cy’ itangiro 12: 2 hagira  hati “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.] I  will bless u descendants and Bullid Them  into a Great Nation ] bakaba bazagendera kandi  mu  cyanditse  dusanga muri Zaburi 33: 12 havugango” Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.”

Iki giterane ngaruka mwaka kibanda cyane  mu kwimakaza ubumwe  n’ ubwiyunge  bagasobanukirwa ko ari benekanyarwanda  bose  none kandi  bagakangurirwa  kwimakaza urukundo nyarwo rwa Kristo  rugashyirwa mu bikorwa  nkuko tubisabwa  n’ ijambo ry’ Imana  ,ko dukwiriye gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda , kibanda kandi ku gusengera abanyarwanda  byumihariko abayobozi  bakuru b’ igihugu cy’ u Rwanda .

Mu kiganiro  ikinyamakuru ibyiringiro.rw  cyagiranye  n’  umuyobozi mukuru wa RCC(Rwandan Christian Convention  ) Pastor Bayingana Assumpta  yadutangarije byinshi  kuri  iki giterane  cya  Rwandan Christian Convention   2017  kizamara  iminsi  3

WhatsApp Image 2017-09-01 at 05.40.23
umuyobozi mukuru wa RCC(Rwandan Christian Convention ) Pastor Bayingana Assumpta

yagize ati :” ni byo koko iki giterane  kizatangira tariki ya 1-3 Nzeri  2017 kibere muri Leta zunze ubumwe za Amerika  mu mujyi wa  Day ton ohio kizaba  kibaye kunshuro  yacyo   ya  3  , aho gihuza   abanyarwanda  baba mu bice bitandukanye byo ku mugabane  wa Amerika . tuzaba dufite intego dusanga  muri  Zaburi  33:12 havugango” Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we “.

KANDA HANO UREBE UBUTUMWA  BUTUMIRA ABASHAKA KWITABIRA IKI GITERANE

Tumubajijie  umusaruro  kimaze gutanaga yatangarije ko iki giterane kimaze kugarura ubumwe n’ ubuvandimwe   mu banyarwanda baba kuri  uyu mugabane ,benshi  bakaba  barakize ibikomere byo mu mutima  uyu musaruro ukaba  ugeze kurwego rushimishije .

Igiterane Rwanda Christian Convention 2017    kizitabirwa b’ abakozi b’ Imana bakomye  nka  Bishop John  Rucyahana uzaturuka  mu Rwanda  , Pasiteur Chantal Mudahogora  uzaturuka muri Canada , Pastor Amon Kajabika  ubarizwamuri  Day ton Ohio   na  Bishop dusingizimana Enok,  kizitabira kandi  n’ abahanzi  bakaba n’ abaramyi aribo  Willy Uwizeye , Adrien Misigaro ,n’ itsinda rya gisubizo Ministries

Umuramyi , Adrien Misigaro azaba ahari muri iki giterane

 

Image result for Willy uwizeye
Umuramyi Willy Uwizeye nawe azaba ahari

Igiterane Rwandan Christian Convention 2017   kizabera muri Leta zunze ubumwe  za Ameri mu mujyi wa Day Ton  mu nzu yitwa  4555 Marshal  Rd Kettering Ohio  , kizatangira ku wa Gatanu Guhera isaa 4H 30- 9h 00Pm, ku wa Gatandatu

 

WhatsApp Image 2017-09-01 at 04.36.52

 

KANDA HANO UREBE UBUTUMWA  BUTUMIRA ABASHAKA KWITABIRA IKI GITERANE

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 10,726 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo