mama-furaha

Ijambo ry’ Imana Rigusubizamo ibyiringiro- NI WOWE IMANA ISHAKA

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 30, 2017

Kuva 34: 2-4 Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo. Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n’amashyo […]




Kuva 34: 2-4
Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo. Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n’amashyo bye kurisha imbere yawo.” Kuva 34 :2-3

mama furaha

Imana ibwira Mose iti kuzamuka umusozi wa Sinayi wenyine ntawundi bajyanye.imubwira ibyo aribukore Mose aragenda agezeyo,Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.

Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati”Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, IMANA yajyaga ivugana na Mose baribonyine ikamuha gahunda zuburyo azayobora ubwoko bwayo yajyaga kumusozi kubera yahuriyeyo nimana yamanuka Abisiraeli Bose bagatinya kumureba mumaso kubera ubwiza yavanagayo “

Tugeze muminsi abantu Gusenga twabigize nkimihango twajyagusenga ugasanga igihugu cyose cyamenye ko wasenze ndetse bakamenya niminsi uyimazemo ariko  umva Imana niwowe ishaka ko wihererana nayo ubundi iyo wihereranye nimana ivugana nawe ark iyo wasengeye mukivunge nayo ivugira murirusange nyamara iragushaka wowe nayo

Na YESU yagiye gusenga asiga abigishwa be yigira imbere ho gato avugana nase ahakura Imbaraga reka twibuke ko avuye kururiya musozi wi Getsemani niho yahuye nanaribaje kumufata bamukubise amaso basubira inyuma ikinyumanyuma kubera Imbaraga yarafite arababwira ati nimukore icyabazanye bisobanure ko iyo umanutse umusozi ubaufite Imbaraga zigutinyura

Harigihe IMANA ikubwira Gusenga ugakoranya amahanga ugasanga ugiye kubashyira kumusozi batariho.kdi warumusozi wawe wenyine wibuka YESU arikumusozi wigetsemani abigishwa be barisinziriye kuko ntiwarumusozi wabo

Umva niwowe IMANA ishaka ko uzamuka umusozi kuko irashaka kwivuganira nawe suwundi wirinda witwaza abajya kuguhanurira ibuka ko IMANA aridata kdi sisowanyu kdi arimuriwowe Niki gituma wumva ko so yakuvugisha anyuze muwundi cyangwa akagutumaho nkaho urirubanda

IMANA ibwira Mose iti ntugire umuntu muzana ntihagire nitungo ririshiriza kuruwo musozi mwenedata umvirijwi rikubwira ngo zamuka uhure nimana

Kuva mu itangiriro iyo udasenze wenyine iteka Imana igusubiza mu kivunge
Imana irashaka  kugiti cye; irashaka kuvugana nawe wenyine
Imana ibwira abisirayeli ngo bazagera ikanani ; bose ntibagezeyo . Imana yavugaga mu kivunge. Urugero Miriyamu.Iyo uyisenze kugiti cyawe ; igusubiza ku giti cyawe atari muri rusange.

Mose kugirango abe icyamamare yavuganye n’Imana wenyine
Hari ikintu Imana itavugira muri rusange.

Indirimbo ya 50 mu Gushimisha. ( Muze mwenyine twihererane; munsange ahantu hatari abantu dore imiruho irabarembeje urusaku rurabaruhije)

Umva IMANA niwowe ishaka

Eliya yagiye wenyine, ahamagara abahanuzi ba Bayali wenyine; acana igicaniro wenyine
abandi 450 baracana biranga,Ndagiza ndagirango nkubwire ngo zamuka umusozi niwowe IMANA ishaka kuvugana nawe

Murakoze Mwarikumwe

MAMAN FURAHA

(Visited 4,611 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo