7481320-Belle-dame-africaine-de-jeunes-en-milieu-naturel--Banque-d'images

UBUHAMYA: Ange yari indaya ruharwa Imana iramuteturura , none ubu arayivuga imyato

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 29, 2017

  Nitwa Ange, Nkaba nifuje gusangiza abanyarwanda ubuhamya bwanjye kandi nizeye ko hari abo buzafasha. Nakuze mba ku muhanda kuva mu bwana bwanjye, maze nyuma nza kuba umubyinnyi mu kabari […]




 

Nitwa Ange, Nkaba nifuje gusangiza abanyarwanda ubuhamya bwanjye kandi nizeye ko hari abo buzafasha. Nakuze mba ku muhanda kuva mu bwana bwanjye, maze nyuma nza kuba umubyinnyi mu kabari bamwe bakunze kwita abamansuzi….,icyo gihe naryamanaga n’abagabo ba bakire kugirango mbashe kubona amafaranga ambeshaho.
7481320-Belle-dame-africaine-de-jeunes-en-milieu-naturel--Banque-d'images
Ijoro rimwe mvuye kuri stage kubyina, nibwo nahuye n’umusore mwiza kandi w’umukire uturuka muri south Africa, maze aranyishyura ngo turyamane gusa tugeze muri hotel yari acumbitsemo yanga ku nkoraho, Nuko mubaza impamvu atari ku nkoraho, maze nawe aransubiza ati: “ndi wowe nakwishimira kuba umugore mwiza ufite umugabo umukunda kurusha uko nakwitwa indaya.” 
Nuko nange mubwirako nta mugabo wa kwifuzako mubera umugore kuko maze kugira imyaka 34 kandi nkaba ndi n’indaya bose banzi.
Nuko ijoro ryose arara ambwiriza ijambo ry’Imana, mu gitondo ampa amafranga ibihumbi 50,000 frw na business card ngo nzamuhamagare.
Nyuma y’iminsi itatu nibwo yaje ku ndeba aho nabaga kacyiru turaganira maze ansaba ko namubera umugore, icyo gihe…nicyo gihe nishimye kurusha ikindi gihe mu buzima bwanjye nuko nanjye ndemera,Kuva ubwo nahise nihana ndeka ingeso mbi zose nagiraga, ubundi nemerera yesu kwinjira mu buzima bwanjye.
7481320-Belle-dame-africaine-de-jeunes-en-milieu-naturel--Banque-d'images
Aka kanya ubu nd’umugore ufite umugabo mwiza n’abana babiri aho twibera south africa.Imana yahinduye ubuzima bwanjye ari nayo mana iri buhindure amateka k’umuntu uri busome akanasangiza
Niba nawe wizera ko Imana ibabarira kandi ihindura amateka ntujyende utanditse “AMEN”
IBYIRINGIRO.RW
.
(Visited 45,023 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo