mama-furaha

Ijambo ry’ Imana rigusubizamo ibyiringiro -IYO UGEZE MUBIKOMEYE ATARIMANA ABANDI BOSE BARAGUHINDUKA

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 29, 2017

YOBU 42 ;9 : Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.   Iyo dusomye Bibiliya itubwira inkuru yuyu mugabo witwa Yobu […]




YOBU 42 ;9 :
Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.

mama furaha

 

Iyo dusomye Bibiliya itubwira inkuru yuyu mugabo witwa Yobu wari umukiranutsi imbere y’Imana imutangira nubuhamya

Dukwiye kuba abakiranutsi ahagaragara nahatagaragara aho abantu bari naho batari Imana ubwayo ikadutangira ubuhamya butari ubwabantu .Ibyo byatumye satani asaba Yobu Imana itanga yobu kuko yari imwizeyeho ubukiranutsi .
Satani ava imbere y’Imana ateza Yobu akaga
-Yamutwaye intama
-Amutwara indogobe
-Amutwara amapfizi

Yobu arasubiza ati naho amashyo yashyira mubiraro inzabibu nizere imbuto ntacyo bintwaye
Satani arongera amutwara abana bose bapfira umunsi umwe . Yobu asubiza ati navuye munda ya mama nambaye ubusa nzasubira munda y’isi ntacyo nambaye,satani nakwereka ibitariho umwereke ijambo Imana yavuganye nawe rizagukomeza

Ikikwereka ko ugeze ahakomeye uhura nibibintu
1.Ubwihebe Yobu:3:1-3 kubera ubwihebe atangira kuvuma umunsi yavutseho
2.GushidikanyaYobu:23:3 atangira gushidikanya nkaho Imana idahari ati iyaba narinzi aho nyibona
Nayitangirira urubanza rwanjye rwose, Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira,
3.Ubushinyaguzi= Yobu yagize aho ashinyagurwa numugorewe ati hakana iyo mana wipfire

4.Barakuvuga : Nkubwire ngo iyo ugeze ahantu hakomeye uravugwa kandi uvugwa ninshuti zahafi niho Dawidi yageze aravuga ati nimubareke bivugire kuko Nuwiteka wabampaye
Yobu yavuzwe ninshuti ze magara

Birudadi=yamuvuze inshuro zigera muri eshatu amushinja uburiganya

Zofari =Yamuvuze inshuro ebyiri nawe amushinjya uburiganya
Elifazi yamufasheho ijambo yamuvuze inshuro eshatu amushinjya uburiganya.

Yobu arihangana arabareka akababwira ngo nimuvuge ayo mushaka icyonzi nuko umucunguzi wanjye ariho

Yobu:19:25
Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.
Humura nubwo ubona ufite ibiteye ubwoba bikugose imbere ninyuma umucunguzi wawe arahari. hakeluyaaaaaaaa
Ariko Imana iricuza icyatumye Yobu imuteza ibigeragezo imuhoye agatsi ifata icyemezo cyo kumwunamura

itegeka abamuvuze ko bagenda akabatambira ibitambo  Bibiliya iravuga ngo agitamba Uwiteka aherako aramwunamura amusubiza ibye inshuro ebyiri.
Muririjambo Imana ikunamure
umaze  iminsi haribyagufasheho ijambo ark Imana  ikunamure mu izina rya Yesu kristo
Uyuminsi Imana yumve gusenga kwawe

MWARIKUMWE

MAMAN FURAHA

(Visited 4,827 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo