WhatsApp Image 2017-08-28 at 23.36.40

Kuba Utemera Umubyeyi Bikiramariya Bitewe n’ ibyo Wigishijwe ntibivuzeko atajyanywe mu Ijuru- Padiri Doctor Hagenimana

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 29, 2017

Padiri Doctor  Hagenimana Fabien ,umupadiri muri diyoseze gaturika ya Ruhengeri ndetse akaba n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ntiyemeranywa  n’  abatemerako  bikiramaliya  yanjyanywa mu ijuru  kuko ngo byaba biterwa n’ […]




Padiri Doctor  Hagenimana Fabien ,umupadiri muri diyoseze gaturika ya Ruhengeri ndetse akaba n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ntiyemeranywa  n’  abatemerako  bikiramaliya  yanjyanywa mu ijuru  kuko ngo byaba biterwa n’ imyumvire yabo 

WhatsApp Image 2017-08-28 at 23.28.09
Padiri Doctor Hagenimana Fabien ,umupadiri muri diyoseze gaturika ya Ruhengeri

 

ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye  n’ umunyamakuru w’ibyiringiro.rw , aho  Padiri Doctor Hagenimana Fabien yavuzeko buri mwaka  taliki 15 z’ukwezi kwa 8 kiliziya gaturika yizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Assomption mu rurimi rw’igifaransa ;avugako kuwizihiza atari ubuyobe nk’uko hari ababivuga .

Kuri we ngo uku ni ukwirengagiza ukuri nkana kuko ngo “umwana atajya mu ijuru ngo asige nyina ” yongeyeho kandi ko abantu bakwiye kumenyako bikiramariya ari umutoni Ku Mana kandi ko yasamye akarinda kubyara akiri isugi bityo rero ko ari ibitangaza by’Imana kandi ko nta muntu wakabaye abijyaho impaka

Yagize ati: “Yajyanwe mu ijuru na roho n’umubiri bitandukanye n’uko abandi bajyayo kuba rero haba hari abatabyemera cyangwa batabizi  ntibivuzeko atari ukuri”

Yakomeje avugako kuba yaragiriwe icyizere n’Imana agatoranwa mu bandi bagore kugirango abyare Yezu nk’umukiza wacu ,ari umugisha udasanzwe utapfa kubonwa n’undi wese.Akaba ariho rero ngo Kiliziya gaturika ihera ivuga ko yajyanwe mu ijuru.Ibi kandi ngo byaje kwemezwa na Papa Piyo wa 12

WhatsApp Image 2017-08-28 at 23.36.40

aho yabwiye abakiristu ko bareka gukomeza kujya impaka ,kugira ipfunwe ndetse no guhishahisha kuko ngo uyu mubyeyi ari mu ijuru aho ari kumwe n’umwana we yabyaye akamwonsa ,akanamukuza.Ibi kandi ngo bigaragarira no mu bitangaza bigaragarira hirya no hino aho agenda abonekera abantu harimo nka Fatima muri Portugal ,Kibeho mu Rwanda ,…Muri ibi bimenyetso kandi hakaba havugwamo n’imvura bivugwa ko igwa ku munsi w’ijyanwa mu ijuru ry’uyu mubyeyi bikiramariya imvura bivugwa ko ari iy’umugisha aho ngo aba ari ikimenyetso cyo guhembura ubugingo bw’abatuye isi

Tumubajije impamvu baba bifashisha amashusho mu gusenga ,yatubwiyeko uwo ukunda uhora umwibuka kandi ko aya mashusho batayasenga ahubwo ko abafasha guhora bibuka umubyeyi bikiramariya kuko ngo n’iyo ukunda umuntu ushaka agafoto ke maze wamukumbura ukareba kuri ka gafoto ukumva wishimye

Uyu munsi ,mu gifaransa witwa Assomptio ,mu cyongereza ukitwa Assumption ,mu gitaliyani witwa Assumpta naho mu kilatini ukitwa Assumere ;byose bishatse kuvugako yajyanwe mu ijuru atakiri mu isi cyangwa ahandi hantu nk’uko hari ababyibwira.

 

NDAGIJIMANA Flavien /ibyiringiro.rw

 

(Visited 41,710 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo