iriba-4

Korali Iriba ADEPR Taba / Huye yatangaje icyo bimirije imbere mu Ivugabutumwa bakora – Audio

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 26, 2017

Korali   Iriba  ikorera  umurimo w’ Imana  ku mudugudu wa Taba  mu Ntara  y’ amajyepfo  ikunzwe na Benshi   mu Rwanda, iratangaza byinshi ihugiyemo  mu  ivugabutuma ikora  inyuza  mu ndirimbo zihimbaza  Imana  […]




Korali   Iriba  ikorera  umurimo w’ Imana  ku mudugudu wa Taba  mu Ntara  y’ amajyepfo  ikunzwe na Benshi   mu Rwanda, iratangaza byinshi ihugiyemo  mu  ivugabutuma ikora  inyuza  mu ndirimbo zihimbaza  Imana  , aho bavugako  bahugiye   mu ivugabutumwa  rizenguruka  Igihugu babwiriza ubutumwa bwiza .

korali Iriba Taba

Korali iriba yakunzwe  n’ umubare  utari muto  mu Rwanda ndetse no hanze  y’ igihugu   yamenyekanye  mu ndirimbo  nka  Yakobo, witinya ,Halellua”, “Ntakibasha”, “Mfite Impamvu”, “Naritegereje”, “Yesu Ni Iriba”, “Nzabana Nawe”, “Umusaraba”, “Amaraso”, “Igitangaza” na “Araje”.

Nyuma yuko  iyi korali  imaze iminsi ikora  umurimo w’ Imana wo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu  cy’ u Rwanda  bakora umurimo  w’Imana  biciye mu ndirimbo ,  hashize iminsi micye bashyize indirimbo  yabo nshya  bise ” urakomeye ” izagargara  ku muzingo  w’ iyi Korali ya  4 iri gutunganywa muri Studio .

Neema  Marie Jeanne  umuriribyi  uririmba muri  iyi  Korali  aganira na IBYIRINGIRO.RW  yadutanarije  byinshi  ku ndirimbo n’ ibyo  bahugiyemo muri  iyi minsi  byumwihariko  muri uyu mwaka wa 2017

yagize ati:” Tumuze iminsi  dushyize hanze  indirimbo  nshya izagaragara  kuri alubumu ya  4 yacu  twise ” Urakomeye ” ikubiyemo  ubutumwa buhimbaza Uwiteka  buvuga ku  Gukomera kwe.Abakristo,  twibutsa abanyarwanda  n’Isi yose  ngo  yongere iririmbe gukomera kw’Uwiteka.

 korali Iriba Taba

Kubijyanye  n’ ibyo ihugiyemo  yadutanagarije ko :” korali  iriba  ihugiye mu ivugabutumwa dukorera muntara zitandukanye tuzenguruka Igihugu   twitabira ubutumire  bw’  inshuti zacu  ziba zadutumiye  ndetse  dukomeje
Gusenga no kwubakwa muburyo bw’umwuka, bymwihariko turi gutegura  album ya 4 y’amajwi twifuza kuzarangizanya uyu mwaka wa 2017

KANDA HANO  WUMVE INDIRIMBO  KORALI  IRIBA BAHERUKA GUSHYIRA  AHAGARAGARA  BISE ” URAKOMEYE”

Kugeza ubu Korali Iriba , ni korali ikunzwe  na benshi  bicye  mu  nganzo  yuje ubutumwa bwimbitse  bushiye  mw’ Ijambo , Korali “Iriba” igizwe n’abantu barenga 78 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu mujyi wa Huye turimo Matyazo no ku Itaba. Yashinzwe mu 1995, itangizwa n’abantu 18.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 24,256 times, 221 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo