amrn

Bosco nshuti na kingdom Ministries bagiye guhurira mu giterane bise “umugoroba wo kuramya Imana ”.

Yanditswe na usanzumuhire Laurent August 25, 2017

kuri iki  cyumweru tariki 27 Kanama 2017 ku cyicaro cy’Itorero Assemblee de Dieu Kimihurura, hagiye kubera umugoroba wo kuramya Imana . umuryango ugize agakiza  wateguye igiterane cyo kuramya Imana  kikaba […]




kuri iki  cyumweru tariki 27 Kanama 2017 ku cyicaro cy’Itorero Assemblee de Dieu Kimihurura, hagiye kubera umugoroba wo kuramya Imana .

umuryango ugize agakiza  wateguye igiterane cyo kuramya Imana  kikaba kidaheje abantu bose   dore ko uyu mugoroba ubaye incuro nyinshi  ukitabirwa n’ abantu benshi  baba baturutse mu matorero atandukanye .

PASITERI DESIRE HABYARIMANA
PASITERI DESIRE HABYARIMANA

umuyobozi w, agakiza akaba kandi n’ u,umuyobozi  w’ umuryango w’ ivugabutumwa wo gushaka no gukiza  icyazimiye  pasiteri Habyarimana  Desire  yemeza ko iyi ari imwe muri gahunda bategurira abakristo muri rusange kugira ngo barusheho kugira umwanya wo gusabana n’Imana. Akomeza avuga Ministeri ahagarariye idashingiye ku idini runaka ahubwo ko ikorana n’amatorero atandukanye mu ntego zawo zo kwamamaza ubutumwa bwiza kimwe n’ibindi bikorwa byawo binyuranye.

Rwamagana

uyu mugoroba wo kuramya Imana uzitabirwa n’abaririmbyi nka Kingdom Ministries yamenyekanye mu ndirimbo ‘’Nzamuhimbaza’’ yakunzwe n’abantu benshi ikanakoreshwa mu bitaramo bitandukanye, Bosco Nshuti ndetse n’Itsinda ry’Abaramyi ‘’Agakiza Worshipteam.’’ Kuva iyi Ministeri y’Ivugabutumwa (SSHM) hamwe n’abakunzi b’Agakiza.org batangira gutegura bene ibi bikorwa byagiye bibera benshi umugisha bitewe no guhemburwa n’ibihe byiza bahabonera.

 

Laurent N. // IBYIRINGIRO.RW

 

 

 

 

(Visited 8,390 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo