rugagi2

Bishop Rugagi yahanuriye umukene anamuha igifurumba cy’amafaranga abantu barumirwa-Amafoto

Yanditswe na usanzumuhire Laurent August 25, 2017

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) umaze kumenyekana cyane mu gukora ibitangaza yeretswe ubuzima bugoye umugabo witwa Kayumba Faustin abayemo ahita amuhanurira ndetse anamuha igifurumba cy’amafaranga yitanzwe […]




Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) umaze kumenyekana cyane mu gukora ibitangaza yeretswe ubuzima bugoye umugabo witwa Kayumba Faustin abayemo ahita amuhanurira ndetse anamuha igifurumba cy’amafaranga yitanzwe n’abakirisitu bari bateraniye mu rusengero, bikora ku mitima ya benshi.

rugagi5

Kayumba Faustin ufite abana 6 yabonye umugisha w’uruhurirane ubwo yari yaje gusenga nk’ibisanzwe maze Bishop Rugagi aza gutangira kumuhanurira ari nako yahishuriwe ubuzima bugoye n’ubukene bwamwibasiye.Bishop Rugaki akimara kubyerekwa yahise ta yiyemeza kumufasha byihuse, asaba abari mu iteraniro kwitanga maze haboneka igiseke cyuzuye amafaranga n’imyambaro ahita abimuha.

Bishop Rugagi akimara guhaguruka atangiye kwigisha ijambo ry’Imana yahise ahagurutsa Kayumba Faustin maze avuga ko Imana imweretse ko afite ibibazo by’ubukene bimwugarije.

Yagize ati “Haguruka Imana inyeretse ufite ibibazo by’ubushobozi, ku buryo hirya no hino hose uhafite imyenda, ndetse no kuri butike( Boutique) usaba ibyo kurya ubu byabaye ibibazo ndetse usigaye ugendana isoni n’ikimwaro kubera imyenda.”

rugagi2

Bishop Rugagi akimara kwatura aya magambo, Kayumba Faustin yahise yumirwa maze ahita atangira kubwira itorero ko ibyo umushumba amuvuzeho ari ukuri koko ndetse ko ahubwo banamaze n’iminsi baburara.

Bishop yahise amuhamagara imbere ku ruhimbi maze amubwirira imbere y’iteraniro ko Imana yamubwiye ko iri bumusetse.

Bishop akimugeza imbere,abantu bahise batangira kubyigana bazana amafaranga bashyira imbere ku ruhimbi aho Bishop na Kayumba bari bahagaze, ari nako abantu bakomeje kwitanga uko bashobojwe aho hari n’abatangaga cheque abandi bagatanga imyenda n’inkweto.

rugagi1

Kayumba akimara kubona ibitangaza bimukorewe yatangaje ko anezerewe cyane kandi ko ashimye Imana kubw’ibitangaza imukoreye.

Yagize ati ” Ubundi mfite umwana wigaga Kaminuza i Kampala niwe watumye njya muri iyo myenda yose ngira ngo mwishyurire ishuri, wakongeraho inzu y’ubukode no gutunga umuryango nta kazi bikambana urusobe. Bamwe bari barahaze ubusobanuro bwanjye birirwa bantuka kuma telephone, abandi bakabimbwirisha umunwa.”

Yunzemo ati ” Kuburara byo bitubayeho kenshi cyane cyangwa ukabona umuntu arariye akarindazi gusa. Mbese byari bibabaje ariko Imana ishimwe cyane ko uyu munsi gutaka kwanjye kwageze imbere yayo.”

Src  ukwezi.com

(Visited 24,084 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo