20992889_688892344647279_6273492132869635290_n

Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH mu giterane cy’ Iminsi 3 yo Gushima Imana kizagaragaramo Rose Muhando

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 24, 2017

Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH ryateguye  igiterane gikomye ngaruka  mwaka cy’iminsi 3  bashima Imana   aho  igejeje Igihugu cy’ u Rwanda  n’ uko yabanye n’ abanyarwanda mu  Mataro ashize y’ umukuru w’ […]




Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH ryateguye  igiterane gikomye ngaruka  mwaka cy’iminsi 3  bashima Imana   aho  igejeje Igihugu cy’ u Rwanda  n’ uko yabanye n’ abanyarwanda mu  Mataro ashize y’ umukuru w’ igihugu  , gifite  insananyamatsiko  igira iti :” Nimuze murebe imirimo y’Imana,Iteye ubwoba kubyo igirira abantu.“.

20992889_688892344647279_6273492132869635290_n

FOURSQUARE GOSPEL CHURCH n’ itorero   rikorera mu Rwanda, ikicaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo,  riyobowe na Bishop Dr. MASENGO Fidѐle. Ryateguye igiterane ngaruka mwaka cyitabirwa  n’ ingeri  zinyuranye z’ abakozi b’ Imana  baturutse  hirya no  hino  ku isi , iri torero muri gahunda  yaryo  rigira buri mwaka y’ amasengesho y’ iminsi 40  basenga  biyiriza basengera umulimo w’ Imana  n’ igihugu .

masengo.2
Bishop Dr. MASENGO Fidѐle umushumba mukuru w’ Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH

 

Muri uyu mwaka wa 2017  mu gusoza aya masengesho  bateguye igiterane gikomeye  cy’ iminsi 3  kizitabirwa n’ bakozi b’ Imana banyuranye  barimo umuhanzi ukunzwe mu  Karere  k’ ibiyaga bigali ukomoka muri Tanzanita   witwa Rose Muhando , gifite  intego insanganya amatsiko dusanga  muri  ZABULI 66:5  igira iti “Nimuze murebe imirimo y’Imana,Iteye ubwoba kubyo igirira abantu.“.

Nkuko amakuru agera  ku  kinyamakuru ibyiringiro.rw  gicyesha umwe mubari gutegura iki  giterane  ygize ati “Mu Itorero FourSquare Gospel Church, dufite byinshi byo gushimira Imana: hari aho tuvuye kandi hari n’aho tugeze nk’itorero, ntawundi tubikesha ni Imana Rurema. ikindi ni uko nkuko dutuwe dusengera igihugu, Uyu mwaka twasengeye igihugu nkuko bisanzwe ariko twibanda cyane kugikorwa cy’amatora, ubu rero mubyo dushimira Imana harimo no kuba amatora yaragenze neza,mu ituze no mumutekano.

Igiterane cy’uyu mwaka kandi gifite umwihariko mu ivugabutumwa tuzakora kuko tuzishyurira abaturage basaga 100 ubwisungane mu kwivuza. aba rero tukazabahitamo dufatanyije nubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko dukoreramo, murwego rwokubaka imibereho myiza y’abanyarwanda.”

Image may contain: one or more people, crowd and indoor

Iki  giterane cyo Gushima Imana  kizitabirwa n’ abakozi b’ Imana banyuranye baturutse  nk’Amerika (USA), Uganda, Kenya, nahandi.  by’umwihariko  kizagaragaramo  chorale izava Mwanza mu itorero rya Assembly of God, Alarme Ministries,Gisubizo Ministries, Healing Worship Team, nabandi bahanzi ba hano mu Rwanda . ikindi kandi ni uko muri iki giterane abanyarwanda abazataramirwa nn’ umuhanzikazi  Rose MUHANDO, UMUHANZIKAZI WA GOSPEL UVA TANZANIA.

Rose Muhando umuhanzikazi w’ Icyamamare ugiye gutaramira i Kigali mu giterane yatumiwe n’ Itorero FOURSQUARE GOSPEL CHURCH

 

Igiterane kizatangira tariki ya 30 Kanama gisoze tariki ya 2/Nzeri 2017 , buri munsi kuva saa kumi (4:00pm – 7:00pm kibere  muri  KIE kukibuga cy’umupira  buri wese  ufite  amashimwe  ashima ibyo Imana yamukorerye ahawe  ikaze

Image result for alarme Ministries
Alarme Ministries nayo izitabira iki giterane

 

Image result for Gisubizo Ministries
Gisubizo Ministries nayo izaba ihabaye

IBYIRINGIRO.RW

 

 

(Visited 10,123 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo