1477321065_55afrifame_care

Amateka y’ umuraperikazi The Pink wahinduriwe ubuzima na Yesu Kristo , akiyemeza kumwamamaza akoresheje Gospel Hip hop .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 24, 2017

Umuraperikazi  wamenyekanye cyane  ku mazina y’ ubuhanzi nka The Pink  n’ umukristo  mu Itorera rya Evangelical Restoration Church I Masoro , yakuze akunda  kuririmba  bigeza igihe abishira mu bikorwa  yaje  […]




Umuraperikazi  wamenyekanye cyane  ku mazina y’ ubuhanzi nka The Pink  n’ umukristo  mu Itorera rya Evangelical Restoration Church I Masoro , yakuze akunda  kuririmba  bigeza igihe abishira mu bikorwa  yaje  kuwinjira mo   neza ahagana mu  mwaka wa 2005  aririmba  indirimbo zidahimbaza Imana ,  aza  gukizwa  yinjira muri  Muzika  ihimbaza Imana  akoreshe  impano ye yo kuririmba Hip hop .

1477321065_55afrifame_care
Umuraperikazi wahinduriwe ubuzima na Yesu Kristo

ubu kugeza ubu  we yemeza ko  Gospel Hip Hop  yamuhinduriye ubuzima kuko  atagikora umuziki nk’ uwinezeza…ubu asigaye  ar ‘umusirikarewa Yesu… akaba avugako  umurimo yiyemeje awerekejeho amaboko n’umutima .

Ubu aharanira kubaho ubuzima Imana yishimira kuko  we  yasobanukiwe  ko  buri gikorwa akoze  hari undi cyabera urugero rwiza cg rubi, Ubu mbayeho mu buzima bwitwararitse kuko ntakiri utakiri  uwe ngo yigenge

Image result for UMURAPERIKAZI THE PINK

 Urugendo rw’ umuraperikazi  The Pink   ubwo yatangira  Muzika

UWINEZA Clarisse uzwi nka The Pink Avukiye i Gikondo,amashuri abanza nyiga ku kinunga,ecole congolaise na Apade.Secondaire niga notre dame de cîteaux (tronc commun)Superieur niga Ecole de sciences de byimana arangiriza Ape /Rugunga….aho yigaga  mw’ Ishami  rya Bio chimie….aza kubona  bourse  yo kwiga muri  Kaminuza ya kist mu bijyanye na food science and technologie.

Image result for UMURAPERIKAZI THE PINK

UWINEZA Clarisse uzwi nka The Pink,yatangiye umuziki muri za 2005_2007 aho yajyaga akora freestyle ku ma stages atandukanye yabaga ariho KGB na Miss JoJo. Nyuma yaje kwinjira muri studio abasha gukora indirimbo nka “Jye na Mic” ,”Ndarwana n’Ubuzima”, “bravo”,”feel the beat”,n’izindi yanagaragaye mundirimbo zamenyekanye nka G.O.L ya Ciney ft Paccy,Knowless &Pink ndetse na Hip Hop remix ya Young Grace

Uko The  Pink yaje  yaje kwinjira  muri Muzika ya Gospel

Mu mwaka wa 2010 umuraperikazi   The Pink  nibwo yakijijwe yakira  kristo  ku mwami n’ umukiza w’ ubuzima bwe , ahagarika umuziki kuko nta inspiration ya gospel yari yakiyumvisemo…. atangira gusenga  ngo agirane ubusabane n’Imana kuko  yifuza  kuzatanga  iki murimo  .

Mu  mwaka  wa  2015  nibwo  yinjiye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana] za Gospel ] atangirira ku ndirimbo  yise    “Nongeye gutakamba”yafatanije na Producer Pachento. Hashize  igihe gito  agaragara muri Cypher yakozwe na Mugabe Bright Patrick(watangije Gospel Hip hop) ,bituma nyuma yaho banakorana (The Pink ft Bright Patrick&Rachel Queen)  “Impinduka”.

Image result for UMURAPERIKAZI THE PINK

The Pink akaba yagiye akora n’izindi ze bwite nka “Shima Imana ko ari Imana” ft Favor Genevieve ndetse n’iyitwa “Rubasha”.Yagiye yiyambazwa nko mundirimbo “Ndohora” by Peniel ndetse aza kwinjira mu Itsinda  ryikora Hip Hop ya Gospel  mu Rwanda   ryitwa The Chrap     bakorana indirimbo bise  “NYIBUTSA” iyi ikaba yari iri muzabaye nominated muri groove awards 2016 nk’indirimbo ya hip hop ikunzwe.

Image result for UMURAPERIKAZI THE PINK
The Pink ari mw’ Itsinda rya The Chrap

Muri uyu mwaka wa 2017, The Pink akaba yarakoranye  indirimbo n’  umuhanzikazi   Gaby bise “IKIGANZA CY’UWITEKA” aho hari mu mpera z’ukwezi kwa Kane .

Umuraperikazi  The Pink maze gukora indirimbo 6 arizo Nongeye gutakamba ft Pachento pro,Rubasha,impinduka ft Bright Patick &Queen Rachel,Shima Imana ko ari Imana ft Favour Genevieve,Ikiganza cy’Uwiteka ft Gabby Kamanzi,Hold On ft Eddie Mico

Image result for UMURAPERIKAZI THE PINK

 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA THE PINK YISE ” IKIGANZA  CY’ UWITEKA “

IBYIRINGIRO.RW

 

 

 

(Visited 18,043 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo