WhatsApp Image 2017-08-23 at 10.11.51

UBUHAMYA: Uko Imana yakijije Diane Kamadia Kanseri y’ ibere yaramaranye igihe kirerekire

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 23, 2017

Nitwa Diane Kamadia ndi umu damu, ndubatse mfite umugabo n’abana 4 n’umwuzukuru 1.ndi umukristo ndakijijwe ,Yesu n’umwami n’umukiza wanjye.Uyu mwanya nifuje kubaha  ubu buhamya kugira ngo mbugeze kuri benshi  mbonereho […]




Nitwa Diane Kamadia ndi umu damu, ndubatse mfite umugabo n’abana 4 n’umwuzukuru 1.ndi umukristo ndakijijwe ,Yesu n’umwami n’umukiza wanjye.Uyu mwanya nifuje kubaha  ubu buhamya kugira ngo mbugeze kuri benshi  mbonereho no gushima Imana mbinyujije munyandiko kumirimo itangaje yankoreye.

WhatsApp Image 2017-08-23 at 10.11.55

Mu mwaka  wa 2009 mu kwezi kwa cyenda nibwo namenye ko mfite uburwayi mw’ ibere kuko harimo ikintu cipfunditse ntashoboye gusobanukirwa kandi sinaribgaga.Nibwo nabyeretse umu Dr muri CHUK ari naho nakoreraga, ubwo bankoreye ibizamini baza kunyohereza King Faycal  gukoresha igipimo(biopsy).

Tariki ya 9/11/2009  nibwo nahawe ibisubizo bimbwirako ndwaye Kanseri  y’ibere,Naratashe namwe murabyumva uko byari bimeze. Ndibuka ko nandikiye ababyeyi banjye message na muramu wanjye, mbura n’umwe wonsubiza ntibyaboroheye kubyakira.

WhatsApp Image 2017-08-23 at 10.11.51

Nageze murugo ninjira mu  cyumba ndapfukama, ndasenga  mbwira Imana nti : Mana umpe imbaraga zo kwakira iki kigeragezo, unkomeze kugirango nanjye nkomeze abana numuryango wose, Imana irabimpa ndakomera pe. Impa ijambo 1Corith 10:13 rivugango Ntakigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu…..

Ndibuka ko umwana muto yinjiye mucumba asanga mpfukamye arambaza ati Mama nukuberiki ugeze mucumba ugahita usenga? Ndamubwira nti numvise gusa ngomba gusenga, arambwira ati harikintu umpishe Mama.

Ubwo natangiye gahunda zo kwivuza, Imana impa kugirira umugisha kubantu navugango ikibazo cyanjye Imana igishira ku mitima y’abantu benshi , abantu baritanga mu buryo ntabasha kuvuga imiryango, inshuti, aho nakoreraga CHUK bankoreye ibintu ntazibagirwa ubuzima bwanje bwose. Mukwezi kumwe nari mbonye amafaranga yose yo kwivuza mu buhinde.

 

Tariki ya  13/12/2009 nibwo nagiye MIOT Hospital mubuhinde.muri ibyo bitaro narwaranye na ba Mama bafite ikibazo nk’icyanjye noneho nibuka rya jambo Imana yampaye.Navuye mu buhinde nyuma y’amezi 3 nkomeza traitement ikintu cyaje kumerera nabi n’imiti bita Chimiotherapie  n ‘ imiti ikomeye cyane ikumaraho akantu kose k’akoya guhera ku musatsi, ariko navuga ko itangizeho  ingaruka cyane nk’uko nabonaga abandi bameze.

Nyuma y’umwaka nagize amahirwe yo kubona Viza nza hano USA ari naho ntuye ubu  nkomeza gusuzumwa, kugeza uyu munsi ndi muzima imyaka ibaye 7  hafi 8.

Nkaba nshimira Imana yanyongereye iyi minsi yo kubaho, kandi mu burwayi bwanjye narushijeho kwegera Imana no gutinyuka kuyivuga kuko narayibonye ikora ibitangaza. Njyanumva aho ngeze hose nababwira ibyo Imana yankoreye.

WhatsApp Image 2017-08-23 at 10.11.55

Ndizerako ubu buhamya buzasomwa n’abantu benshi bagafatanya nanjye gushima Imana.Ikindi kintu nasanze gifasha mu kibazo ico arico cyose n’ukwakira, iyo utiyakiriye urahahamuka.Bene Data, abo dusangiye gucungurwa mumfashe gushima Imana no kuyiha icubahiro ku mirimo yakoze.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 27,305 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo