amatafari_yabumbwe_01

Ubutumwa bw’ umunsi : Menya uko wakorera umugisha udategereje Kwiturwa

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 23, 2017

Umuntu ushaje wiberaga mu muhanda.Nta muryango, abeshwaho no gusabiriza. Umunsi umwe, yashobewe, aryamye mu ntebe zo ku muhanda mu gihe cy’umuyaga udasanzwe, hanyura umugore w’umuherwe, aramwitegereza ababazwa no kubona iyo […]




Umuntu ushaje wiberaga mu muhanda.Nta muryango, abeshwaho no gusabiriza. Umunsi umwe, yashobewe, aryamye mu ntebe zo ku muhanda mu gihe cy’umuyaga udasanzwe, hanyura umugore w’umuherwe, aramwitegereza ababazwa no kubona iyo ndushyi, arayegera buhoro, afata amafranga ibihumbi 400, arambika hafi y’umutwe we, ubundi aritarura ngo aze kureba uko umusaza ari bwifate ayabonye! Hashize isaha, umusaza aricura
abona ya mafaranga.
Ariyamirira, ashimira Imana ku bw’iyo mpano, maze yihutira kujya guhahira muri ka butike kari hafi aho.Agura ikiringiti kubera ya mbeho.Agisohoka muri butike,abona umugore ugenda arira inzira yose
,yumva amugiriye impuhwe ara.wegera amubaza ikimuriza.
Umugore aramutekerereza,ati :”umwana wanjye w’ikinege arwaye bikomeye,hakenewe amafranga ibihumbi 350 kugira ngo avurwe.! Umusaza agira impuhwe abwira wa mugore ati,”ntegereza gato.
Asubira muri ya butike,akorakora muri bya bintu yaguze arahindukira asanga wa mugore,amuhereza amafranga yifuzaga yose ubihumbi 350.
Umugore asa n’utunguwe,ati wayabonye ute?Umusaza ati nicuye mbona amafaranga ibihumbi 400 iruhande rwanjye ntazi uko yahageze,nguramo imipira n’ikiringiti by’imbeho n’imisego n’ibyo kurya icyumweru ,ariko ubu mbonye ko Imana yayampaye ngo nanjye nkize ubuzima bw’umuntu.
Umugore atangajwe n’ubuntu bw’uwo musaza,aramuhobera,maze aramubwira,ati:”uyu munsi ngutwaye kujya wibera iwanjye,kuko n’aya mafranga nijye wayagushyize iruhande ,ariko unyeretse ubumuntu ufite utitaye ku bukene bwawe,ugashobora kwitangira umuntu utanazi”!!…
Ndi umugore w’umugabo ukomeye mu bucuruzi,tuzagufata nk’aho uri Papa wanjye(byitwa ko umugabo azamufata nka sebukwe).Bityo umusaza kubera ubumuntu bwe avanwa mu muhanda ,ajya kuba mu mutamenywa n’abaherwe,birenze indoto ze.
Gira neza Imana izabikwitura karijana.Uyu mwaka wa 2017 ntugushirane utagize uwo Imana izaguheramo imigisha.Nutagira uwo ugasangiza ntacyo uba,ariko niba hari abo ukunda kandi wifuri za imigisha, kabasangize,ndetse nanjye ndimo.
IBYIRINGIRO.RW
(Visited 7,464 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo