WhatsApp Image 2017-08-21 at 21.34.48

GAKENKE : ESE ITORERO AGAPE SANCTUARY INTERNATIONAL MINISTRIES RYABA RIJE GUKORA IBITANGAZA CYANGWA NI UKWISHAKIRA INDAMU ?

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 21, 2017

Iki ni ikibazo kibazwa n’abatari bacye batuye akarere ka Gakenke ndetse n’abahagenda bahereye ku kuba babona abayobozi b’iri dini ryamenyekanye nka AGAPE, hirya no hino muri aka karere bizeza abantu […]




Iki ni ikibazo kibazwa n’abatari bacye batuye akarere ka Gakenke ndetse n’abahagenda bahereye ku kuba babona abayobozi b’iri dini ryamenyekanye nka AGAPE, hirya no hino muri aka karere bizeza abantu ko nibemera bakajya muri iri dini cyangwa itorero uretse ibya roho  bazahinduka n’abakire bagakora imishinga ibinjiriza agatubutse !

WhatsApp Image 2017-08-21 at 21.34.48
NTIBANYENDERA Callixte /Bishop wa AGAPE mu ntara y’amajyaruguru

 

Aho twamusanze mu misozi ya Rusasa ni mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke ,twasanze ari mu giterane cyari cyahuje ama paroisse yabo agera kuri 6 ahuje imbibi n’imirenge ya : Janja,Rusasa,Mugunga,Cyabingo,Busengo na Muzo  kuko bo bakoresha imirenge nk’ama paroisse

WhatsApp Image 2017-08-21 at 21.44.39

Bishop Callixte ,yadutangarije ko Imana yabatumye gukwira isi yose bakavuga ubutumwa noneho Imana yo ngo ikihindurira kuko guhindura ari ukwayo, Tumubajije niba ibyo bizeza abakristu babo ari ukuri,yatubwiyeko ngo mu kuboko k’Uwiteka hari byose.Yatubwiyeko ngo kandi mu minsi ya vuba abantu bagiye kubona ibikorwaremezo  bidasanzwe bagiye gusesekaza mu Rwanda.

WhatsApp Image 2017-08-21 at 21.55.08(1)
Ibi ni bimwe mu bikorwaremezo bavugako ngo bagiye gutangira mu Rwanda mu minsi ya vuba.

 

Tumubajije aho bazakura ubushobozi bwo gukora ibisa n’aho ari inzozi,yaduhamirije ko bafite abaterankunga bo mu gihugu cya Brazil bazabaha kimwe cyose kuko ngo aribo ba nyiri iri torero.Akomeza avuga ko ibyo basabwaga gukora babirangije kuko ngo kwari ugushaka abantu/abakristu maze ibindi byose bikabageraho birimo insengero,amashuri,ibitaro ,amavuriro,inzu z’abatishoboye n’ibindi.

Kakuze Dancile ni umukristu w’iri torero ,yatubwiyeko iri torero rije ari igisubizo kuko ngo aho bahoze muri Adepr bari barambiwe ubuyobozi bubabaza amafaranga adashira ,ngo ariko aho bagereye aha bararuhutse ngo basanze koko ari kwa Yesu

Benshi mu bakristu twaganiriye baduhamirijeko babonye Imana kandi ko basubijwe .uyu ni Abizerimana Delphine

WhatsApp Image 2017-08-21 at 22.26.27

 

Iri torero AGAPE mu karere ka Gakenke ngo rimaze gukwira mu mirenge yose uko ari 19 rikaba rimaze kugira abakristu bagera ku 1500 mu karere kose. Kugeza uyu munsi riri gukorera mu gihugu hose.Iri torero ryahawe ubuzima gatozi bwo gukora mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2016 rikaba ryaratangijwe ku mugaragaro taliki ya 04.12.2016

WhatsApp Image 2017-08-21 at 22.28.45

Ukurikije ibitangazwa n’abayobozi baryo ukaba wabonako baje gukora ibitarakozwe n’undi uwariwe wese nk’uko bigaragara ku gishushanyombonera cy’ibikorwa byabo.

NDAGIJIMANA Flavien /Ibyiringiro.rw

(Visited 26,740 times, 124 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo