36508666412_5c8a9a376f_o

Apôtre Dr Paul Gitwaza yimitse abapasitori bashya 51 abasaba kwigisha ubutumwa budakamura abakirisitu- Amafoto

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 21, 2017

Apôtre Dr Paul Gitwaza   taliki ya 19 Kanama 2017 , ubwo yimikaga abapasitori basaga 51  yabahaye  impanuro  zikomeye zirimo izi bihanangiriza  zibasaba  kwigisha  ubutumwa bwiza bushingiye  kw’ ijambo ry’ Imana […]




Apôtre Dr Paul Gitwaza   taliki ya 19 Kanama 2017 , ubwo yimikaga abapasitori basaga 51  yabahaye  impanuro  zikomeye zirimo izi bihanangiriza  zibasaba  kwigisha  ubutumwa bwiza bushingiye  kw’ ijambo ry’ Imana ry’ umwimerere  bakagendera kure ubutumwa bwigishwa  bugamije gukamura bakirisitu .

Umuyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Cente ku isi , Apôtre Dr Paul Gitwaza atanga impanuru kubashumba yimitse 51

Umuyobozi  mukuru  w’Itorero Zion Temple Celebration Cente ku isi , Apôtre Dr Paul Gitwaza yimitse Abapasiteri bashya 51 , harimo n’abari basanzwe bayobora insengero zo mu bice bitandukanye by’igihugu ariko batarasengerwa kurizo nshingano. uyu muhango  ukba ubaye  nyuma  yuko atakiri kumwe  n’ aba  Bishop 4  n’ abandi bapasitori  bayobioraga ama Paruwasi anyuranye bagiye bamusezera

Uyu muhango wo Kwimika   abapasitori  wabereye ku cyicaro  gikuru cy’ Itorero Zion Temple Celebration Center mu Gatenga kitabirya  n’ imbaga y’ abakristo benshi  baje  gushigikira abashimba  bashya  bimitswe

Apôtre Dr Paul Gitwaza yahaye  impanuro zikomeye  abashumba bashya  bimitswe 51 ababwirako  Ubwami bw’Imana n’ubw’isi buratandukanye  kandi  ko bakwiriye  kugendera kure ubutumwa bwo gukamura abantu no kubonka babashakamo ubushobozi aho kubitangira nk’uko babitegekwa n’ijambo ry’Imana.

 

yagize ati :” Twese twitwa abungeri ariko uburyo dukoramo umurimo ni Imana ibuzi. Nk’uko bigenda ku muntu wese ufite ubuyobozi mu nshingano ze, ushobora kureba niba akorera abantu kubera kwitanga cyangwa hari inyungu aba ashaka. Ubwami bw’Imana n’ubw’isi buratandukanye. Gukomera ku isi ni ukugira amafaranga menshi ugakoresha abantu ariko mu Bwami bw’Imana ni ukugira amafaranga ukayakoresha mu murimo w’Imana no gukorera abantu ukabitangira nyuma y’aho ugahabwa umugisha.”

akomeza ababwirako :”Umutima w’umushumba ni uwo gukorera abantu si uwo konka no gukamura abantu. Ukorera ibihembo ata intama zigapfa ariko umwungeri mwiza apfira intama, uwo niwo mutima w’Imana. Iyo wakoreye abantu Imana iguha icyubahiro ndetse ikakuzamura, ikanakoresha abantu kuguhesha umugisha.”

 

Abashumba basengewe bari bafite akanyamuneza bishimirako amasezerano yabo asohoye

Reba uko umuhango wo Kwimika abapasitori  51  muri Zion Temple  wagenze mu mafoto

 

Pasiteri Floribert Nzabakira  wahawe  kuyobora  Paruwasi ya Gisozi nawe   yarasengewe

 

Pasiteri Charles Rwomushana wahawe kuyobora Paruwasi ya Kibagabaga na Gitwaza bafatana ifoto y’urwibutso

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 21,457 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo