tom

Bishop Tom Rwagasana yarekuwe byagateganyo ku mpamvu z’ uburwayi bukomeye

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 18, 2017

uwari  umuvugizi  wungirije  w’ Itorero  rya Pentecote  mu Rwanda  Bishop Tom Rwagasana  wari umuze iminsi itari micye  ari mu gereza  Akurikiranywe  kunyereza  umutungo w’ Itorero yarekuwe byagateganyo  nkuko  bitangazwa  n’ […]




uwari  umuvugizi  wungirije  w’ Itorero  rya Pentecote  mu Rwanda  Bishop Tom Rwagasana  wari umuze iminsi itari micye  ari mu gereza  Akurikiranywe  kunyereza  umutungo w’ Itorero yarekuwe byagateganyo  nkuko  bitangazwa  n’ urukiko  rukuru

Nkuko Umuvugizi  w’ inkiko  Emmanuel Itamwa yabitangarije  Igihe ducyesha iyi nkuru  yagaragaje icyatumye  Tom Rwagasana  arekurwa agira ati :”

Nibyo, Urukiko Rukuru ejo rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akomeza gufungwa, bwari bwasabye ko icyemezo kimufunga by’agateganyo cyongerwa. Ariko bigeze mu Rukiko Rukuru barabiburana noneho n’ubushinjacyaha busaba ko yaba afunguwe by’agateganyo kuko ararwaye cyane.”

“Urukiko Rukuru rwamwemereye ko afungurwa by’agateganyo ariko rugira ibyo rumutegeka agomba kubahirirza nko kujya yitaba ubushinjacyaha buri cyumweru, gutanga pasiporo ye n’ibindi. Bisobanuke ko atagizwe umwere ahubwo ari uko afunguwe by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.”

Bishop Tom Rwagasana  nubwo yaramaze  iminsi  muri gereza  yakunze kumbvikana ahakana ibyo aregwa aho avugako kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

 

(Visited 16,113 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo