eugenie 2

Ubuhamya: Eugenie Mukunde aravuga ukuntu Imana yamurinze guseba ikamuvana mu bushomeri nyuma yo gupfusha umugabo

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 16, 2017

Eugenie Mukunde ni umukristu wo mu itorero Noble family church akaba no muri Women Foundation Ministries,aravuga uko yapfushije umugabo nyuma y’imyaka 5  babana ,umugabo yitaba Imana abo yari yizeye bose […]




Eugenie Mukunde ni umukristu wo mu itorero Noble family church akaba no muri Women Foundation Ministries,aravuga uko yapfushije umugabo nyuma y’imyaka 5  babana ,umugabo yitaba Imana abo yari yizeye bose ntihagira n’umwe umufasha gusa ngo Imana yaje kumurinda guseba imuhesha akazi abasha kubaho.

eugenie

Mu buhamya bwe aganira n’ ikinyamakuru  Ibyiringiro.rw avuga ko nyuma y’ibyo bibazo byose yabonye ko ntahandi yahungira uretse mu nzu y’Imana abifashijwemo n’inshuti ye yamujyanye muri Women Foundation akabasha kubohoka.  Ati”naje mu nzu y’Imana rero ari umushuti wange wahandangiye,kuko nari ndushye cyane ntangiye kujya mu nzira zitari zo nari ntangiye kujya ngura primus 2 nkazinywa nkasohoka ”

Akomeza avugako ageze muri Women Foundation Ministries yafashijwe cyane n’inyigisho z’umushumba Apostle Mignonne  zamugaruyemo ikizere akumva ko Atari ijuru ryamugwiriye.  Eugenie Mukunde akomeza avugako nyuma yaje kubona ko agomba gushaka uburyo yikura mu bibazo yari arimo agafata icyemezo cyo kuva mu mujyi akajya gutura I Rwamagana kuko ariho ubuzima bwari bworoshye.

Ati”navuye mu mujyi njya gutura ahantu I Rwamagana kuko ariho  ubuzima bworoshye ndavuga nti aha tuzabasha kurya  mbashe kwigisha abana nyuma naje gushaka uko nakwiga kuko nari mfite Licence narize mbona Masters n’abana bari bamaze gukura nsigarana ikibazo cyo kwishyura amadeni umugabo yari yaransigiye.”

Akomeza avuga ukuntu yaje kugerageza amahirwe binyuze kuri internet Imana ikabimufasha mo akabona akazi muri organization mpuzamahanga  mu Burundi kakamufasha  kwibesha ho ubu akaba ari umugore uzi aho ava naho ajya

Yagize ati”Imana yagiye incira inzira,naragiye kuri internet ngo ndebe position(imyanya ihari) nohereza CV yange ahantu ntazi nyuma y’igihe numva barampamagaye ngo nze ntangire akazi ”

eugenie 2
Eugenie Mukunde watabawe n’ Imana igiye yaramaze gupfusha umugabo

Yakomeje avuga ko ubu yarahamaze imyaka 4 ariko kubera ibibazo by’umutekano akahava ariko ashima Imana  uburyo yamutabaye akabasha kwishyura amadeni n’abana akabarihirira.

Yagize ati”uko niko natabawe n’ Imana ingirira neza abana ndabigisha amadeni ndayishyura inzu umugabo yari yaransigiye ndayubaka neza ngura n’indi ubu ndi umugore ubereye igihugu uzi aho ava naho ajya”

Eugenie Mukunde ashimira impanuro umushumba wabo Apostle Mignonne abaha akagira nicyo abwira umuntu waba uri mu bibazo nkibyo yaciyemo.Aragira ati”hari ukuntu atwigisha akaduha ubwenge ukumva uri mo kwitegurira ejo hazaza{…} icyo nabwira uri mu bibazo nk’ibyo namubwira ko icya mbere ni kwiringira Imana igaburira inyoni ntiyananirwa kutugaburira”

Ahereye ku byo yahuye nabyo asoza ashishikariza abagore bagenzi be nkuko Perezida wa Repubulika ahora abivuga kwishakamo ubushobozi kuko birashoboka ,avuga ko kandi mu byo yaciyemo byamwigishije  amasomo agera kuri atatu ariyo kwiringira Imana,kutizera abantu no kwirinda kwiheba ati”ntamvura idahita”

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 48,120 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo