19554001_1474527439280462_647827639430644933_n

Zion Temple Gisozi yahawe umuyobozi Mushya , Mukeza Cameron wayiyoboraga ahindurirwa inshingano

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 15, 2017

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2017 nibwo byatangajwe ko ,Umuvugizi wa Zion temple akaba n’umwe mu bayobozi ba Radio Authentic ,Nzabakira Floribert yagizwe umushumba wa Zion temple Gisozi naho […]




Ku Cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2017 nibwo byatangajwe ko ,Umuvugizi wa Zion temple akaba n’umwe mu bayobozi ba Radio Authentic ,Nzabakira Floribert yagizwe umushumba wa Zion temple Gisozi naho Past.Mukeza wari usanzwe ayobora ku Gisozi  yahinduriwe inshingano akaba  agiye kwigisha muri kaminuza y’iri torero igiye gufungura imiryango vuba aha .

19554001_1474527439280462_647827639430644933_n
Nzabakira Floribert wagizwe umushumba w’ Itorero rya Zion Temple Gisozi

 

Nzabakira Floribert yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru  ko yishimiye imirimo mishya yahawe ndetse ko yiteguye kuyoborwa n’Imana muri yo.

Yagize ati “Nibyo banyohereje kuyobora Zion Temple ku Gisozi nyuma y’uko umushumba waryo yahawe izindi nshingano zo kwigisha muri Kaminuza ya Tewolojiya Zion Temple igiye gutangiza. We nk’inararibonye, yize ibijyanye na Tewolojiya akaba n’umushumba ubimazemo iminsi azaba ari umwe mu barimu bazafasha mu kuyitangiza no guhugura abandi bakozi b’Imana. Ku bw’izo nshingano yimuwe akaba atagikorera Zion Temple Gisozi.”

Pasiteri Mukeza yaramaze amezi hafi atatu ayobora Zion temple Gisozi yaje asimbuye umugore we Pasiteri Fifi Cameron wasezeye muri iri torero akajya gushinga irye,Mukeza Cameron akaba agiye kuba umwarimu muri  Authentic Kingdom Kaminuza ya Zion temple izigisha Tewolojiya izaba ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro.

Nzabakira yatangaje ko inshingano nshya yahawe azakomeza kuzifatanya n’umwanya w’ubuvugizi bw’itorero. Ati “Imirimo yose ndacyayirimo gusa ikiriho ni uko njyanywe no gushyigikira umurimo mu itorero. Ibijyanye no kugabanyirizwa inshingano nari nsanzwe mfite byagenwa na Dr Paul Gitwaza.”

flori

Nzabakira Floribert azafatanya ubuvugizi bw’itorero no kuyobora Zion temple Gisozi  

Ku bijyanye no gusengerwa, Nzabakira, yatangaje ko nta cyo yabivugaho kuko hari amatorero yandi ayoborwa n’abashumba bakamara igihe batarasengerwa.

Yagize ati “Icya mbere muri Zion Temple, impano y’Imana n’umuhamagaro nibyo bibanza gukora hanyuma gusengerwa bikaba nyuma. Hari abagiye gusengerwa mu minsi ya vuba bari bamaze igihe kirekire bakora.”

Zion Temple nta gihe ntarengwa ishyiraho kigena uko abapasiteri bahawe inshingano z’ubushumba barambikwaho ibiganza.

pastor_mukeza_c

Pastor  Mukeza Cameron wahinduriwe imirimo

13177598_1091963830870160_8912594649012035912_n

Nzabakira Floribert n’umuryango we

 

@IBYIRINGIRO,Nshungu Raoul

(Visited 21,188 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo