arton95191

Apostle Dr. Paul Gitwaza wizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’amavuko ni muntu ki?

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 15, 2017

Ku itariki ya 15 Kanama 1971 nibwo Intumwa y’Imana Apostle Dr. Paul yavutse , avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,Gitwaza yavukiye  mu muryango ukijijijwe cyane ko se umubyara […]




Ku itariki ya 15 Kanama 1971 nibwo Intumwa y’Imana Apostle Dr. Paul yavutse , avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,Gitwaza yavukiye  mu muryango ukijijijwe cyane ko se umubyara ariwe Rév Pasiteri Andreya Kajabika ari mu bantu bakiriye agakiza bwa mbere ubwo abamissiyoneri bagera muri iki gihugu baje kwigisha inkuru nziza .

16265312_10209707226330318_5322150361186056127_n

Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza gukurira mu muryango ukijijwe byatumye nawe yakira agakiza akiri muto ku myaka icyenda gusa,yageze ku myaka 14 ari umuvugabutumwa ufite amavuta,Gitwaza arubatse .

 

 

Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza ni umuyobozi w’amatorero ya Zion Temple Celebration Centers ku isi hose hamwe n’amashami yayo yose uko ari 130 ku isi hose ,

Gitwaza wizihiza isabukuru y’imyaka 46 afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Doctorat muri tewolojiya yakuye muri kaminuza ya  “ International Graduate School of Ministry ” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho hari mu mwaka 2007.

Apotle Dr Paul Gitwaza uretse kuba ari umuvugabutumwa uzwi cyane muri Afurika ni umuhanzi w’indirimbo z’ihimbaza Imana ,umurimo yatangiye ku myaka 13 gusa.

Intego za Gitwaza mu murimo akora ni ebyiri :

- Kugarura agaciro ko gusenga ndetse n’agaciro k’umuziki

- Kugarura agaciro k’umuntu kuri  buri wese no kwereka abantu uko bakwiye kubaho mu buzima bufite intego.

gitwaza 2

Dr Apotle Gitwaza Paul  yakoze umurimo w’ivugabutumwa mu bihugu makumyabiri bya Afurika ; yongeraho Australia, U Bubiligi, Canada, Ubushinwa, Denmark, Finland, Ubufaransa, Ubudage, Iceland, Isiraheli, Ubutaliani, Netherlands, Sweden, Ubusuwisi, Koreya y’Epfo, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi agamije ko Ubwami bw’Imana bwamamara mu isi.

gitwa1

Dr Paul Gitwaza n’umuryango we

kuri uyu munsi we w’amavuko  abakozi b’Imana batandukanye cyane abo bayoborana muri Zion temple bagiye bamwifuriza  umunsi mwiza banamuvuga ibigwi.

Nzabakira Floribert umaze iminsi mike agizwe umuyobozi wa Zion Temple Gisozi yavuze ko kubaho kwa Gitwaza byahinduye ubuzima bwa benshi.

Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati”mbega umugisha kugira Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza kuri bamwe uri umubyeyi,ku bandi uri Intumwa,umwigisha ni byinshi nahamya neza ko Imana yagukoresheje nguhindure ubuzima bwacu ”

arton95191

yakomeje agira ati”kuri uyu munsi udasanzwe nge n’umuryango wanjye dufashe aka kanya ko kwishimana warakoze kuba umwizerwa n’urukundo rwawe ntagereranywa rwatumye twegerana n’Imana warakoze ku buzima bwacu wahinduye ,tukwifurije kuramba kugirango wuzuze ugushaka kw’Imana mu buzima bwawe”.

Nzabakira yashoje ubutumwa bwe amutura ijambo ry’Imana riboneka mu Kubara 14:21.

flori

Nzabakira Floribert

@IBYIRINGIRO,Nshungu Raoul

 

(Visited 27,429 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo