WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.07

ADEPR Muhoza : Hateguye  igiterane cyo guha impamba y’ ibyumwuka  abanyeshuli 

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 12, 2017

 Ku rusengero  rw’ ADEPR Paruwasi  Muhoza umudugudu wa Muhoza  tariki ya 13 Kanama 2017,  hagiye kubera igiterane gikomeye  kigamioje gukangurira  abakirisito n’ urubyiruko  gusigasira ubyumwuka muri  bo , bagwiza ijambo […]




 Ku rusengero  rw’ ADEPR Paruwasi  Muhoza umudugudu wa Muhoza  tariki ya 13 Kanama 2017,  hagiye kubera igiterane gikomeye  kigamioje gukangurira  abakirisito n’ urubyiruko  gusigasira ubyumwuka muri  bo , bagwiza ijambo muribo  rifite ubwenge . 

WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.11

Iki giterane  cyateguwe  n’ na comite y ‘urubyiruko muri paruwase kubufatanye n’ubuyobozi bw’itorero ry’ ADEPR Muhoza  ku ntego  yo guha impamba  abanyeshuli bagiye gusubira ku ishuli  biciye  mu ijambo ry’ Imana riboneka  mu  Abakolosayi 3: 16  hagira hati “ Ijambo rya Kristo ribe murimwe rigwiriye rifite ubwenge bwose,mwigishanye,muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu”

WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.07

umwe mubari  gutegura iki giterane  yatangarije ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  ko kuri DEPR Paruwasi  Muhoza umudugudu wa Muhoza  kuri iki cyumweru bateguye  igiterane cy’ urubyiruko , kizarangwamo gusengera abanyeshuri bazaba bagiye gusubira ku mashuri, kugirango bagende bafite impamba bakomoye mw’ijambo ry’Imana.

Iki  giterane kizitabirwa n’ amakorali   nka  Korali GOSHENI, URUATIRO ndetse na WORSHP TEAM yose abarizwa kumudugudu wa Muhoza, hazaba kandi hari n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana Pastor SEMAJERI.Hatumiwe  na Choral TWISHINGANE, yo k’Umudugudu wa Kabaya, Paruwase ya Bukane

WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.08 (1)
Korali Gosheni nayo Izaba ihari

 

WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.12

 

WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.08

 

WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.10

ADEPR Paruwasi  Muhoza , umudugudu wa Muhoza bateguye iki  giterane cy’ urubyiruko  nyuma y’ ikindi giterane giherutse   baherutse gutegura kiswe ” Garuka Ushime ”  cyahuje imbaga  y’  abakristo,  benshi bakahahembukira .  iki giterane  cy’ urubyiruko  kizaba tarliki ya 13 Kanama 2017 kibere kuri uyu mudugudu .

WhatsApp Image 2017-08-11 at 20.36.07

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 13,543 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo