P1250319

Umunsi wa 3 : Mu giterane cyateguwe na Korali Ukuboko kw’ iburyo , Uwiteka yabyukurutse benshi barabohoka bandi bakira amasezerano mashya .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 11, 2017

Mu giterane cyateguwe na Korali ukuboko kw’ iburyo ibarizwa ku itorero ry’ ADEPR Gatenga   Paruwasi Gatenga ,  uwiteka  yabyukurutse  abanyagatenga buzura umwuka    bakira amasezerano bashya  abari bafite ibibazo  babyereka Imana […]




Mu giterane cyateguwe na Korali ukuboko kw’ iburyo ibarizwa ku itorero ry’ ADEPR Gatenga   Paruwasi Gatenga ,  uwiteka  yabyukurutse  abanyagatenga buzura umwuka    bakira amasezerano bashya  abari bafite ibibazo  babyereka Imana abandi  batahana umugisha udasanzwe

P1250319

 

Kuri munsi wa 3 w’ igiterane  cyateguwe na Korali  Ukuboko  kw’ iburyo   kitabiriwe   n’ abakozi b’ Imana   nka Pasitori Bwate David , umushumba  mukuru wa Paruwasi  ya Gatenga  Karangwa Alphonse  n’ amakorali atandukanye  nka  Korali Hysopp  yo ku mudugudu wa Kiruhura  cyatangiye ku isaha   ya  isaa kumi nimwe  nigice ……ubwitabire  muri  iki giterane bwari  kuburyo  bushimishije

 

P1250207

Ku itorero ry’ adepr  umudugudu  wa Gatenga Paruwasi ya Gatenga  guhera ku wa 2  tariki  8 Kanama 2017  nibwo hatangiye igiterane kizageza  ku cymumweru  nyiriza  aho korali ukuboko kw’ iburyo  izamurika Alubumu  ya 2 y’ amashusho yise” Imana irabyukuruka    “ igizwe  n’ indirimbo zikunzwe na benshi nkanka: URUKUMBUZI, URIHARIYE, AZA NZAMBE, IRABYUKURUKA, NDASHIMIRA, IYO TARIKI, IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA

Isaa 19: 44  nibwo umuvugabutumwa  Mafubo Ester  yatangiye kwigisha  ijambo ry’ Imana  maze atangira  asoma  mu gitabo cya zaburi  24  : 7  havugango “Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde? Ni Uwiteka ufite imbaraga n’amaboko, Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.Mwa marembo mwe, nimwunamuke, Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.”  Maze yigisha avugako iyo Imana ibyukurutse  ibyarisinziriye  bikanguka ,  ibintu birahinduka  yasoje asaba  abakristo guhaguruka  bagasaba Imana kubyukuruka  maze  arasenga  benshi bataha babohotse

P1250371
Mafubo Ester niwe wabwirije muri iki giterane ku munsi wa 3

Barigusenga Imana  yavugirye  mw’ Itaraniro iciye mu  buhanuzi  ko  Isutse  mu itorero rya Gatenga , ko Imana igiye gukora ibidasanzwe , ibahaye umwuka wera ngo abayobore  kandi ko  Imana ifite itara  ibamurikiye  byumwihariko  Imana yabwiye Korali ukuboko kw’ iburyo iti “ bahumure  kumunzi  wo kuwa 6  izigaragaza muburyo  budasanzwe

Nyuma  yo kumva icyo Imana ivuze kuri  Korali Ukuboko  kw’ iburyo  twegereye Perezida  adutangariza ko  Korali yahawe message mu buryo bw’ ubuhanuzi ko Imna izakomeza guteza ibere iyi korali haba kurinda ibikoresho bya musika ikoresha,kurindwa impanuka, mbese muri rusange Imana yadusezeranyije ko ibyukurutse bundi bushya muri twe.  Ubutumwa bwarebaga  n’Itorero muri rusange ko Imana yaguye ry’  ADEPR  Gatenga haba mu buryo bwumwuka no mubuzima busanzwe.

Nka korali icyo twakuyemo nuko twongheye kumva ko turi kumwe n’Imana yacu mu murirmo wayo ntituri twenyine.

Igiterane cyateguwe na  Korali Ukuboko kw’ Iburyo    kiri kubera ku mugudugudu  wa Gatenga kirakomeje  kuwa gatanu hari Korali yabashyitsi yitwa Louange ituruka mu Gatsata. Umuhanzi ni Tatien Titus. Umwigisha ni: Past Uwambaje Emmanuel. Hari n’ikinabutumwa na film iribwerekanwe.

P1250326
abashumba bitabiriye igiterane ku muni wa 3

 

P1250327
umushumba mukuru wa Paruwasi ya Gatenga Karangwa Alphonse na Pasiteri uyubora umudugudu Bwate Davide

 

P1250339
Korali Hypsopp yaririmbiye abitabiriye iki giterane barishima

 

P1250330

 

P1250206
bagiye mu mwuka Igihe basabaga Imana kubyukuruka

 

P1250237
Bamwe mubariribyi ba Korali Ukuboko kw’ iburyo

 

P1250269
uyu ni we wayiboye igiterane ku munsi wa 3

 

P1250374
Umufasha w’ umushumba mukuru wa Paruwasi Mafubo Ester asenga asaba Imana kubyukuruka

 

P1250334

 

P1250367
umuhanzikazi Nice nawe yaririmbiye abitabiriye igiterane

 

P1250207

 

P1250208

 

P1250213
Umuhanzi Murwanashya Faustin nawe yahabaye

 

P1250228
Korali Hysopp yagiriye urugendo rw’ Ivugabutumwa Ku mudugudu wa ADEPR Gatenga

 

P1250229
Perezida wa Korali Ukuboko kw’ iburyo Bwana Seth ya Fashijwe

 

P1250233
Pasiteri uyubora umudugudu Bwate Davide

 

P1250238

 

P1250240

 

P1250243

 

P1250247

 

P1250249

 

P1250263

 

P1250279

 

P1250282

 

P1250284

 

P1250286

 

P1250294

 

P1250304

 

P1250317

 

P1250319

 

P1250320

(Visited 19,379 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo


  • Nyinawabarore

    Turikumwe amavuta ni mbaraga kuzura Umwuka weraaaaaaa