18893463_841974215967774_4880576954254210406_n

Itorero Adepr rigiye Gusasa inzobe mu mwiherero udasanzwe uzahuza ingeri zose z’ abakristo

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 11, 2017

Umuvugizi wungirije w’ itorero ADEPR Rev Karangwa John   aratangaza ibihe  bidasanzwe  itorero ayoboye  rigiye  kwinjiramo  by’ umwiherero udasanzwe  ,uzahuza ingeri zitandukanye z’ abakristo  b’ itorero rya Pentekote mu Rwanda ( […]




Umuvugizi wungirije w’ itorero ADEPR Rev Karangwa John   aratangaza ibihe  bidasanzwe  itorero ayoboye  rigiye  kwinjiramo  by’ umwiherero udasanzwe  ,uzahuza ingeri zitandukanye z’ abakristo  b’ itorero rya Pentekote mu Rwanda ( ADEPR )  mu rwego rwo kugarura  imitima y’ abakrito  yataraye kubw’ ibibazo  byagaragaye  muri iri torero .

Image result for Rev Karangwa John

Umuvugizi  wungirije  Rev Karangwa John w’ itorero ry’ abapentekote mu Rwanda  aratangazako  nka komite nshya ,bagiye kureba uko bahuriza hamwe abakrisito mu ngeri zitandukanye  Ku buryo buri mu kirisitu azaba ahagarariwe noneho bagakora igikorwa cyo gusasa inzobe buri wese akavuga icyamubangamiye ndetse n’uko cyakosoka ,ibi ngo bikazafasha itorero kuko bizatuma abakirisito bongera kuryibonamo bakumva ko ari iryabo .Ibi kandi ngo bizatuma na bamwe mu bari bararivuyemo  bitewe ngo n’ibyo bitaga imiyoborere mibi bashobora kugaruka.

Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John w’ itorero ry’ abapentekote mu Rwanda

Abajijwe ibindi bikorwa bahugiyemo :yavuzeko muri iyi minsi icyibaraje ishinga ari ukwegera abakirisitu babo bakabereka ko ari bamwe  kuko ngo umuyobozi mwiza yegera abo ayobora bakajya inama .

Ku kibazo cy’abayobozi bari muri gereza bashinjwa kuba barakoresheje nabi umutungo w’irorero;yavuzeko ubutabera buhari ngo bugaragaze ukuri ko we nta byinshi yabivugaho.Yongeyeho ko hari igenzura (audit)riri gukorwa ngo hagaragazwe ukuri nyako.

Iterero ADEPR ni itorero rimaze kuba ubukombe kuko ubu ribarizwamo abakirisitu bagera kuri miliyoni ebyiri(2,000,000).Rikaba ryaravuzwemo ibibazo byinshi bitandukanye birimo :nko gushyira imbere amafaranga kuruta agakiza aho ibintu byose byari byahindutse business ,gufata ibyemezo hatagishijwe inama abakirisitu kandi aribo ba nyiraryo,….ibi bikaba byaratumye hahindurwa komite nyobozi  hagashyirwaho indi nshya mu rwego rwo kureba ko iri to rero ryazanzamuka

NDAGIJIMANA Flavien/Ibyiringiro.rw

(Visited 84,510 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo