invitation01-3f70ce750f5e91fb7a477e66698c3328

IJAMBO RY’ IMANA RIKUBURIRA – Invitation y’ Imana ko Wayimanitse convoctation Urayishyira hehe?

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 11, 2017

Aba bene Rekabu babwiwe na basogokuru babo bati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu it eka ryose.   Kandi ati ntimuzubake n’amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa […]




Aba bene Rekabu babwiwe na basogokuru babo bati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu it
eka ryose.

 

Kandi ati ntimuzubake n’amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’

Bukeye Imana ibwira Yeremiya ati
“Jya mu muryango w’Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y’Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.” agezeyo abigenza uko Uwiteka  yamubwiye

Ariko barahakana bati”Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose. Yeremiya asubira kumana aramubwira ko banze kunywa ngo ntibariburenge kwitegeko wahawe nabasekuruza babo Imana ibwira Yeremiya ati narimbizi ko batari bubyemere ark
Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.

Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n’ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.

Benedata Imana ibabajwe nukuntu mwumvira itegeko ryabantu kurusha uko mwumvira itegeko ry Imana    Imana yatumye Yeremiya  ishaka kumwereka uko umwana w’umuntu ahagarara kwitegeko yahawe n’abantu kurusha iryo ahawe nImana ati ark ubwoko bwanjye bwanjye bwanze kunyumvira Benedata Imana ijya itanga INVITATION ikagutumira ngo mujye inama nuganire ikugire inama ikurinde ikaguhamagara ngo uzi uyikorere ukanga ukajya mu byawe ukibagirwa ko kuba uriho ariyo ukibagirwa ko kuba ukora ariyo ukibagirwa ko kubyuka ukagenda ariyo mbese INVITATION yayo wayiciye amazi ark umva ko wirengagije INVITATION hakaba Haje Comvocation biragenda bite?

Abantu baniniye Imana amategeko yayo  bayakubise hasi   baragenda uko bishakiye bibagiwe ibyo basezeranye nImana INVITATION bashyize hasi abashumba benshi bararambitse.  abapasteur bararambitse abavuga butumwa bararambitse a Badiyakoni bo sinavuga ntibakimenya aho bazitaye niyo uvuze barakubwira ngo ntuzi aho isi igeze aho kugirango batekereza kumurimo wImana biha gahunda za makwe nizo bahaye umwanya munini mumitima yabo kuburyo icyumweru gishira ntawutekereje munzu y’Imana invitation yImana bayiciye amazi ahubwo  bagaha agaciro invitation yabantu Ijambo ryarabwiye ngo ibyo urabikora nkakwihorera ukagira ngo mpanywe nawe ark umva noneho igiye kohereza Comvocation niba nayo uzayihunga sinzi

Kandi nabatumyeho n’abagaragu banjye b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira.

Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruza yabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.’

Maze Yeremiya abwira ab’umuryango w’Abarekabu ati”Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose,

ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.’ ”

Umva Ndangije nkubwira ngo uwitabiriye invitation yImana azaragwa igihugu ark uwayirambitse ngiyo Comvocation iraje

Ev. MAMA FURAHA

(Visited 8,050 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo